Memorial Rutsindura: Aba mbere bageze ku mikino ya nyuma

Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka Alphonse Rutsindura, wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis (Memorial Rutsindura) rirarimbanyije, aho ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma.

REG VC ni yo ibitse iki gikombe
REG VC ni yo ibitse iki gikombe

Mu buryo bushya butari busanzwe, aho iri rushanwa ryakinwaga mu minsi ibiri gusa, nyuma kandi y’uko hongerewe umubare w’ibyiciro byari bisanzwe byitabira iri rushanwa bikava ku munani bigashyirwa kuri 11, ubu ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma.

Iri rushwa ubusanzwe riteganyijwe tariki ya 24 na 25 Gicurasi, gusa kubera ko ibyiciro bizahatana ari byinshi, byabaye ngombwa ko bamwe batangira gukina hakiri kare mu rwego rwo kugira ngo umubare mwinshi w’imikino utazakoma mu nkokora imigendekere myiza y’irushanwa.

Mu byiciro byamaze gusoza imikino y’ibanze, harimo nk’icyiciro cy’abato (Junior) aho bamaze kugera muri ¼, bakazagaruka bakina imikino ya nyuma.

Ibindi byiciro byasoje, ni icyiciro rusange (O’Level) ndetse n’amashuri mato (Primary), aho nabo bazaza bakina imikino ya nyuma uhereye muri ½.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko abakinnyi basaga 1000 baturutse mu makipe arenga 60, ari bo bazitabira iri rushanwa.

RRA yakinnye umukino wa nyuma na APR VC
RRA yakinnye umukino wa nyuma na APR VC

Ibindi byiciro bizakinwa birimo amakipe yo mu cyiciro cya mbere (abahungu n’abakobwa), amashuri makuru na kaminuza (abahungu), ingimbi (abahungu n’abakobwa), icyiciro rusange (abahungu), abakanyujijeho (abahungu), Volleyball yo ku mucanga (abato n’abakanyujijeho) n’amashuri abanza (abahungu n’abakobwa).

Amakipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore na REG VC mu bagabo, ni yo abitse iri rushanwa rya Memorial Rutsindura ry’umwaka ushize wa ya 2024.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo, harokotse umwe gusa.

RRA ni yo ibitse iki gikombe mu bagore
RRA ni yo ibitse iki gikombe mu bagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka