Maroc na Misiri zatangiye zitsinda mu gikombe cy’Afurika kiri kubera mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships).
Kuri Petit Stade Amahoro i Remera muri iki gitondo hatangiye irushanwa ry’Afurika rya Sitting Volleyball (Volleyball bakina bicaye) rikaba ari irushanwa ryagombaga kubera muri Kenya ariko iza kugaragaza ko idafite ubushobozi bwo kuryakira, bituma u Rwanda rwemera kuryakira.

Mu mikino ya mbere yabaye kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Maroc yatsinze iya Kenya amaseti atatu ku busa (25-21, 25-19, 25-18), umukino wa kabiri Misiri iza gutsinda ikipe Republika iharanira Demokarasi ya Congo amaseti atatu ku busa (25-7, 25-3, 25-11), mu mukino wabonaga ko Misiri iri ku rwego rwo hejuru cyane.

Amakipe y’u Rwanda mu bagabo n’abagore biteganijwe ko aza gukina saa kumi aho u Rwanda na DR Congo saa kumi mu bagore, naho saa moya mu bagabo u Rwanda rugahura na Afurika y’Epfo.
Gahunda y’imikino y’amajonjora mu matsinda
Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017
10h00: Morocco 3-0 Kenya (25-21, 25-19, 25-18) (Abagabo)
12h00: Egypt 3-0 DR Congo (25-7, 25-3, 25-11) (Abagabo)
14h00: Egypt vs Kenya (Abagore)
16h00: Rwanda vs RD Congo (Abagore)
19h00: Rwanda vs Afurika y’Epfo (Abagabo)
Kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017
10h00: Maroc vs Afurika y’Epfo (Abagabo)
12h00: Kenya vs DR Congo (Abagore)
14h00: Rwanda vs Misiri (Abagore)
16h00; Algeria vs Misiri (Abagabo)
18h00: Kenya vs Rwanda (Abagabo)
Kuwa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017
10h00: DR Congo vs Egypt
12h00: Afurika y’Epfo vs Kenya (Abagabo)
14h00: Algeria vs DR Congo (Abagabo)
16h00: Rwanda vs Kenya (Abagore)
18h00: Rwanda vs Moroco (Abagabo)
Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe na Misiri, u Rwanda, Kenya na DR Congo, naho mu bagabo hitabira u Rwanda, Maroc, Algeria, Misiri, Kenya, South Africa na DR Congo, mu gihe amakipe ya Uganda yikuye mu marushanwa habura iminsi mike ngo ritangire.
Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azahita akatisha itike yo kwerekeza muri Shampiyona y’isi izabera mu Buholandi mu mwaka 2018 ahazava amakipe azitabira imikino Olempike izabera i Tokiyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.
Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Misiri na DR Congo





Ohereza igitekerezo
|