#LiberationCup: Police itsinze REG isanga APR ku mukino wa nyuma
Yanditswe na
Amon B. Nuwamanya
Mu mukino wa 1/2 mu bagabo wahuje ikipe ya REG VC na Police VC, Police VC itsinze REG amaseti 3-2 isanga ikipe ya VC ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wari ukomeye ndetse wanatangiye ikipe ya REG VC ubona irusha cyane ikipe ya Police VC, kuko yayitsinze amaseti abiri ya mbere bigaragara ko umukino uza kuyorohera.
Police VC yavuye inyuma yishyura amaseti 2 yari yatsinzwe, ndetse itsinda na seti ya 3 ku manota 15 ku 10.
Ni umukino wari wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya APR na RRA mu cyiciro cy’abagore, aho APR WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0 bituma na yo yerekeza ku mukino wa nyuma, aho izahura na Police WVC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kepler WVC.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|