#LiberationCup: Amakipe ya Kepler yegukanye imyanya ya gatatu
Mu irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu mukino wa Volleyball ririmbanyije, amakipe ya Kepler abagabo n’abagore yegukanye imyanya ya gatatu.

Nubwo ari bo bari babitse iki gikombe, Kepler Colleyball Club y’abagabo ntabwo yahiriwe n’iri rushanwa, kuko yatsindiwe ku mukino wa 1/2 n’ikipe ya APR amaseti 3-1, bisanga bagomba guhanganira umwanya wa gatatu aho bahuye na REG Volleyball Club, maze bayitsinda amaseti 3-1 bityo begukana umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kepler VC irimo gukina umwaka wayo wa mbere, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1, bityo itahana umudari w’umulinga.
Imikino ya nyuma mu bagabo ndetse n’abagore, irahuza amakipe ya Police ndetse n’aya APR VC.
Iyi mikino yose murayikurikira kuri shene ya Yutube ya Kigali Today.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|