Kepler igiye gushinga ikipe y’abagore ya Volleyball
Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo ikipe ya Kepler VC y’abagabo yari imaze gutwara igikombe cyayo cya mbere cya ‘Memorial Kayumba’, umuyobozi wa kaminuza ya Kepler mu Rwanda, Nathalie Munyampenda, yahishuye ko bagiye gushinga ikipe ya volleyball y’abagore vuba.
Ati “Ntabwo twateza imbere siporo mu gice kimwe gusa, ni na yo mpamvu muri gahunda zacu tudashyiraho ikipe y’abahungu tudatekereza n’abagore, rero no muri volleyball tugomba gushyiraho n’ikipe y’abakobwa”.
Munyampenda yakomeje avuga ko kuba itarajyaho atari uko bayirengagije, ahubwo ko bagomba kwitegura bakayishakira uko izabaho nk’uko bigenda no ku yandi makipe, harimo nko gushaka ubushobozi n’abaterankunga kuko bashaka ikipe ikomeye, ihatana.
Kaminuza ya Kepler imaze kugira amakipe 3 muri siporo y’u Rwanda, mu byiciro bibiri ari byo Basketball (abagabo n’abagore) bakina mu cyiciro cya mbere, ndetse na Volleyball y’abagabo na yo ikina mu cyiciro cya mbere.
Mu cyiciro cya Volleyball, ikipe ya KEPLER VC imaze gukina amarushanwa 3 atandukanye, arimo CAVB ZONE V Club Championship, Taxpayers ndetse na Memorial Rutsindura aho muri aya marushanwa yose Kepler VC yegukanyemo rimwe, itsindirwa ku mukino wa nyuma muri TaxPayers, na ho muri CAVB ZONE V Club Championship yegukana umwanya wa 4.
Mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, habarizwa amakipe 6 y’abagore, ariyo Rwanda Revenue Authority Volleyball club, APR VC, East African University Rwanda Volleyball Club, Police VC, IPRC Kigali VC ndetse na Ruhango VC.
Kepler VC ubu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda, gusa ikaba igifite umukino w’ikirarane, mbere yuko bakina umukino wa nyuma w’imikino ibanza.
Ohereza igitekerezo
|