Karekezi Leandre ushaka kuyobora FRVB yifuza kugeza Volleyball mu cyaro.
Karekezi Leandre wabaye umuyobozi w’akarere ka Gisagara yiyamamarije kuzayobora ishyirahamwe ry’mukino w’intoki wa Volley Ball (FRVB), aratangaza ko zimwe mu mpinduka yazana ari ukugeza uyu mukino mu cyaro.
Aya matora ateganyijwe tariki ya 4 Gashyantare 2017 Karekezi Leandre azaba ahatanye na Nkurunziza Gustave wari umaze imyaka 4 ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball.

Nk’uko Karekezi yabitangarije Kigali Today mu kiganiro cyihariye yavuze ko yamaze gutanga ibisabwa byose ngo yiyamamarize kuzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley ball mu Rwanda.

Yavuze ko zimwe mu mpinduka yazazana ari ukugeza Volleyball mu cyaro ahereye mu bakiri bato ngo kuko usanga utaragerayo nk’indi mikino itandukanye.
Yagize ati ”Namaze gutanga kandidatire yanjye yo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball nk’umuntu wayibayemo unayikunda ndashaka kunganira abayoboye mbere n’ubwo hari ibyo bagezeho.
“Nshaka kuzana impinduka zirimo kugeza Volleyball mu cyaro kuko ubu ikinwa n’abanyeshuri ndete n’abanyamujyi njyewe ndashaka ko izagera no mu cyaro nk’uko umupira w’amaguru wagezeyo”
Karekezi avuga ko kuba yarakinnye uyu mukino byamworohera kuwuyobora
Uyu mugabo wayoboye akarere ka Gisagara imyaka 10 avuga ko kuba yarakinnye Volleyball biri mu byamufasha kuwuteza imbere cyane ko ngo azi icyo uyu mukino usaba n’icyo umukinnyi uwukina akenera.
Ati” Nakinnye mu makipe atandukanye nka APR na Kaminuza nkuru y’ U Rwanda nkiga ndetse n’ikipe y’igihugu ya volleyball nzi neza uyu mukino ndetse n’icyo uwukina akeera ibyo byamfasha kudahuzagurika mu kuwuteza imbere”

Dore urutonde rw’abiyamamaza mu myanya itandukanye muri FRVB:
Ku mwanya w’Umuyobozi wa FRVB: Nkurunziza Gustave na Karekezi Léandre.
Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius (umukandida umwe rukumbi).
Visi Perezida wa kabiri: Ribanje Jean Pierre na Ruterana (KVC).
Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert (wari usanzwe ari Komiseri muri FRVB)
Umwanya w’umubitsi: Mukamurenzi Providence na Jeannette Uwera.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Karekezi nayimuha kabisa kuko akunda imikino cyane. Urebye aho agejeje imikino y’abantu bafite ubumuga, volleyball y’Akarere ka Gisagara, wareba Gymnase yubatse ku Gisagara irusha ubwiza Petit stade, nta gisibya ko yateza uwo mukino imbere.
Twebwe abakunzi b’uyu mukino, ko abo bakandida, batarimo kudutangariza, ibigwi byabo muri uyu mukino?
Karekezi arabishoboye peee !!! n’UMUYOBOZI mwiza cyane
Karekezi arabishoboye peee !!! n’UMUYOBOZI mwiza cyane