Irushanwa rya Volleyball ryari ryarahagaze ryasubukuwe
Forzza volleyball Tournament ni irushanwa ryatangiye gukinwa mu mpera z’umwaka ushize, aho ryaje risa n’irisimbuye shampiyona ya volleyball itarakinwe kubera ko u Rwanda rwari rukiri mu bihano by’agateganyo rwafatiwe n’impuzamashyirahamwe ya Volleball ku isi (FIVB).

Iryo rushanwa ryatangiye gukinwa kuva taliki ya 12 ukuboza umwaka ushize, ubwo hakinwa agace ka mbere karyo (PHASE I) kaje gukurikirwa n’agace ka kabili (PHASE II). Yabereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Gisagara ari na ko amakipe ahatanira gusarura amanota kuko nyuma hazarebwa ikipe ifite amanota menshi kurusha indi, ubundi akaba ari yo izahabwa igikombe mu bagabo no mu bagore.
Nyuma y’isubikwa ry’ibikorwa bya siporo imbere mu gihugu kubera ubwiyongere bwa Covid-19, iryo rushanwa naryo ryahise ribigenderamo.
Nyuma kandi y’amabwiriza avuguruye agenga ibikorwa bya siporo yasohowe na Minisiteri ya Siporo ku ya 8 mutarama 2022 yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma kandi y’inama yahuje abatekenisiye n’ubuyobozi bwa FORRZABET, hemejwe ko iryo rushanwa risubukurwa ndetse hakaba haranongerewe umubare w’uduce (phases) aho twavuye kuri 4 tukaba 5.
Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa agace ka gatatu aho kazabera i Kigali, agace ka kane biteganyijwe ko kazasubira i Gisagara na ho agace ka nyuma ari ko ka gatanu kakazabera i Kigali mu ntangiriro za Werurwe.
Dore uko agace ka Kabili karangiye mu byiciro byombi


Ohereza igitekerezo
|
Muraho murakoze kutwereka uko urutonde rwirushanwa ryumupira wamaboko ariko turanabasa ko mwanatwereka uko ayamakipe yagiye ahura mu irushanwa