Irushanwa ‘Rutsindura Memorial’ riragaruka mu mpera z’iki cyumweru mu isura nshya
Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse (uri hagati wambaye umupira w’umuhondo) wahoze akina akanatoza Volleyball, riragaruka mu mpera z’iki cyumweru tariki 24 – 25 rikazabera i Huye no ku Gisagara.

Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
İri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 21, kuri iyi nshuro ibyiciro byaryitabiraga byavuye ku munani bigirwa 11. Ibyiciro bizarushanwa ni amakipe yo mu cyiciro cya mbere abagabo n’abagore, amakipe y’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye, amakipe y’amashuri makuru na kaminuza ndetse n’amakipe y’abato.
Ibi byiyongera ku bindi byiciro birimo amashuri makuru na kaminuza (abahungu), ingimbi (abahungu n’abakobwa), icyiciro rusange (abahungu), abakanyujijeho (abahungu), Volleyball yo ku mucanga (abato n’abakanyujijeho) n’amashuri abanza (abahungu n’abakobwa).

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo, harokotse umwe gusa.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|