Irushanwa Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya cumi
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye harabera irushanwa ry’umukino wa Volleyball, rigamije kwibuka Padiri Kayumba wahoze ayobora GSOB
Ni irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka Nyakwigendera Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi wa GSOB akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge,aho iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya cumi.

Iri irushanwa ngarukamwaka riba mu kwezi kwa Gashyantare ari nako kwezi Padiri Kayumba yatabarutsemo, aho uyu mwaka wa 2019 rizaba ku matariki ya 9 na 10 Gashyantare 2019 mu karere ka Huye, by’umwihariko ku bibuga bya Volleyball bya GSOB no ku bibuga biri hafi y’iri shuri.
Irushanwa uyu mwaka rizakinwa mu byiciro bitanu bigizwe n’abagabo bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abagore, abakanyujijeho muri Volleyball ndetse na Beach Volleyball

Umwaka ushize wa 2018 ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya cyenda, UTB VC mu bagabo yegukanye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1, naho mu bagore ikipe ya APR VC yagitwaye itsinze Ruhango amaseti 3-0.
Padiri KAYUMBA Emmanuel wibukwa ku nshuro ya 10, yitabye Imana ku itariki ya 10 Gashyantare 2009, Akaba yarayoboye iri shuri imyaka igera kuri 13, kuva mu mwaka w’1995 kugera ku itariki ya 10 Gashyantare 2009.
Ohereza igitekerezo
|
Aya makuru ntabwo yuzuye!
▪Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ni irihe shuri ryatwaye igikombe?
▪Amakipe yagiye ahembwa gute?
▪Uyu mwaka ni ayahe makipe azitabira iri rushanwa?