Ikipe y’abagore ya Volleyball ya Rwanda Revenue Authority yiyemeje guhagararira neza u Rwanda muri Kenya
Ikipe ya Volleyball y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authority, igiye guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya, yiyemeje kuzitwara neza mu marushanwa azahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, ku mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, nibwo iyi kipe yakoze imyitozo yayo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Nairobi, ihabwa ibendera ry’igihugu izagenda yitwaje.
Abakinnyi b’iyi kipe babonye ibyo bari bakeneye byose bizabafasha kwitwara neza, nk’uko Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Ben Kagarama Bahizi yabitangaje.
Yagize ati: “Ntitugiye tugiye gutsindwa abaje mu irushanwa nabo ni abahanga nkatwe bahagarariye ibihugu byabo”.
Umwaka ushize iyi kipe yabaye iya yabonye umwanya wa munani, bitewe n’uko yatashye itarangije imikino kuko mu Rwanda hari hatangiye icyumeru cyo kwibuka.
Uyu mwaka bakaba biteguye kugera kure, nk’uko umutoza wayo Jean Luc Ndayikingurukiye, yabitangaje. Ati: “Ubu tugiye gushaka kugera kure hashoboka (byibura muri 1/4) duhagarariye igihugu”.
Muri iyi kipe izahaguruka yagombaga igomba guhaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, hahamagawe bakinnyi bashya nka Euphrasie Niyomukesha na Rosette Uwabizera ariko abandi babiri aribo Dolcas na Claudette bamaze kuvanwamo.
Kugeza ubu amakipe 20 niyo amaze kwiyandikisha, akazashyirwa mu matsinda ane kuri uyu wa Gatatu. Ikipe ya APR volleyball club nayo yagombaga kujyana na RRA gariko ntibyashobotse.
Thierry Kayishema Titty
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|