Ibyo kumenya kuri Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 igiye kubera mu Rwanda

Kuva ku wa 20 Mata 2026, kugeza kuwa 3 Gicurasi 2026 igihugu cy’u Rwanda kizakira imikino ihuza amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship 2026) rigiye kuba kunshuro ya 47 mu mujyi wa Kigali.

Amakipe 32 yo hirya no hino ku mugabane wa Afurika niyo agiye gufasha urw’imisozi 1000 kwandika amateka, kuko ari bwo bwa mbere igihugu cy’u Rwanda kizakira iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe(Clubs) ya volleyball y’abagabo muri Afurika, nyuma y’uko u Rwanda rwari wakiriye igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagabo n’abagore mu 2021.

‎Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanywe n’ikipe ya Asswehly SC itsinze Espérance Sportive de Tunis ku mukino wa nyuma wari ukomeye cyane aho wageze ku maseti atanu. Iri rushanwa rizabera i Kigali rizongera gutanga amahirwe ku makipe akomeye yo muri Afurika guhatanira igikombe cy’umugabane.

‎Uyu ni umwanya mwiza ku makipe yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, agishaka kureba uko yakwandika amateka yo kwegukana iri rushanwa, kuko kuva ryatangira hashize mu myaka irenga 40 nta kipe yo muri aka karere iraryegukana, uretse ikipe imwe yo muri Kenya yitwa Kenya Prisons VT yageze ku mukino wa nyuma mu 2011 itsindwa na Al Ahly SC amaseti 3-0.

‎Igihugu cy’u Rwanda kizahagararirwa na APR VC ari nayo izakira iyi mikino, Police VC, Kepler VC na REG VC, aho aya makipe akomeje imyiteguro yo kureba ko bakwandika amateka yo kwegukana iki gikombe kihariwe n’amakipe yo mu Majyaruguru ya Afurika, uretse Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu mu 2022 gusa yo ntizitabira, APR VC mu 2025 na Kaminuza y’u Rwanda mu 2011 zegukanye umwanya wa Kane muri Afurika.

‎Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026 n’Inama y’Ubutegetsi ya CAVB, aho yatangaje ko imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 32 itazakinwa, izi mpinduka zigamije kwakira umubare munini w’amakipe yiyandikishije mu irushanwa rya 2026, aho amakipe 37 yagaragaje ubushake bwo kwitabira iri rushanwa gusa CAVB yafashe icyemezo cy’uko amakipe azitabira 32 avuye kuri 24 yari ateganyijwe.

‎Mu buryo bushya bw’imikino, amakipe azagabanywa mu matsinda umunani (8) agizwe n’amakipe ane,ane. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza mu cyiciro cya kamarampaka.

Bitewe n’igihe gito cyo gukina imikino yose, CAVB yafashe icyemezo cyo gukuraho imikino yo gukiranura amakipe azaba ari ku myanya ya 17 kugeza ku wa 32, ibi bitandukanye n’uko byakorwaga mu marushanwa yabanje, aho imyanya yose yagenwaga binyuze mu mikino ya kamarampaka.

‎Ahubwo imyanya ya nyuma y’ayo makipe izagenwa hakoreshejwe uburyo bwo kubara amanota ndetse no kuyagereranya hakurikijwe amabwiriza agenga amarushanwa ya CAVB yo mu 2024 ariko nanone ku makipe azakomeza muri ⅛ ayazajya asezererwa yo azakina imikino yo guhatanira imyanya.

Uko irushanwa ryatangiye

‎Mu mateka iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 1980, aho amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru ari yo akunze kuryiharira, cyane cyane ayo mu bihugu bya Misiri na Tunisia. Ikipe ya Al Ahly SC ni yo ifite ibikombe byinshi kurusha izindi mu mateka y’iri rushanwa, aho imaze kuryegukana inshuro 16, CS Sfaxien yo muri Tunisia irifite Gatandatu mu gihe andi makipe akomeye nka Zamalek SC na Espérance Sportive de Tunis na yo amaze kuritwara Gatanu.

‎Iri rushanwa rimaze gukinwa inshuro 46 kuva 1983 rikinwa buri mwaka uretse mu 2020 ritabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari gihangayikishije Isi muri uwo mwaka, ariko nyuma riza gukomeza. Amakipe yo mu gihugu cya Misiri amaze kuryegukana inshuro 22, ayo muri Tunisia inshuro 17, Algeria baritwara gatatu ndetse na Libya irifite inshuro imwe ubwo ryatwarwaga na Asswehly SC ari nayo iriheruka.

‎Uretse guhatanira igikombe cya Afurika, iri rushanwa rizanatanga amahirwe ku ikipe izaryegukana kuko izabona tike yo kwitabira FIVB Men’s Club World Championship 2026, irushanwa rihuza amakipe ya volleyball yitwaye neza ku migabane itandukanye ku Isi rizabera mu gihugu cy’u Bushinwa.

‎Iri rushanwa rije rikomeza gushimangira izina ry’Umujyi wa Kigali nk’igicumbi cy’amarushanwa Mpuzamahanga y’imikino, nyuma yo kwakira FIFA Series 2026 n’igikombe cya Afurika cya Handball cyabaye mu kwa Mbere 2026 i Kigali.

‎Mu myaka ishize, Kigali yakiriye amarushanwa akomeye mu mikino itandukanye, akurura abakinnyi n’abafana baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

REG VC iri mu makipe ane azahagararira u Rwanda
REG VC iri mu makipe ane azahagararira u Rwanda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka