Ibyo impera z’iki cyumweru ziduhishiye mu mikino mu Rwanda
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda hateganijwe imikino itandukanye, ndetse n’amakipe atandukanye ari mu marushanwa hanze y’u Rwanda
Mu mupira w’amaguru, Shampiyona irakomeza, Amavubi mato ahatane na Zambia
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho Rayon Sports yari imaze iminsi muri Tanzania, igomba kwakira Etincelles ikunze no kuyigora, umukino uzaba kuri iki cyumweru.

Imikino y’umunsi wa 24 iteganyijwe
Ku wa Gatandatu tariki 19/05/2018
Kirehe vs Sunrise (Kirehe)
Police vs Espoir Fc (Kicukiro)
Ku Cyumweru tariki 20/05/2018
Rayon Sports vs Etincelles
Miroplast vs Musanze
Bugesera vs Marines Fc
Gicumbi vs Mukura
Ku wa mbere tariki 21/05/2018
APR Fc vs Amagaju
Ku wa kabiri tariki 22/05/2018
Kiyovu vs AS Kigali
Ku rundi ruhande, Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 ari i Lusaka muri Zambia, aho agomba gukina umukino wo kwishyura na Zambia yari yabatsindiye i Kigali ibitego 2-0, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.


Muri Volleyball
Imikino ya Playoffs 2018 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu
Mu bagabo
Muri Gymnase y’akarere ka Gisagara, ikipe ya Gisagara iraza kwakira APR VC ku i Saa tanu z’amanywa, aho aya makipe amaze gukina imikino ibiri, aho Gisagara VC yatsinze umukino 1 ku maseti 3-0 na APR VC itsinda undi amaseti 3-2.
Ikipe izatsinda uyu mukino, izahura ku mukino wa nyuma na REG VC yo yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda UTB VC imikino 2-0
Mu bagore naho barakina
Playoffs umunsi wa mbere:
APR VC-Ruhango VC (16h00)
RRA VC-KVC (18h00)
Imikino izabera kuri Petit Stade Amahoro
Uko amakipe yakurikiranye muri Shampiona
1. RRA VC 33pts
2. APR VC 32pts
3. Ruhango VC 21pts
4. KVC 16pts
Mu magare, Rwanda Cycling Cup irakomeza
Rwanda Cycling Cup irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Farmers’ Circuit
Rwanda Cycling Cup 2018 irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi, hakinwa irushanwa ryiswe ‘Farmers’ Circuit’ rizatangirira i Kayonza mu ntara y’iburasirazuba rigasorezwa i Muhanga mu ntara y’amajyepfo.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe icyenda abarizwa muri Ferwacy, bakazasiganwa mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icyiciro cy’abakobwa, ingimbi (Junior men) hamwe n’abakuru (Elite men & U23)

Amakipe asiganwa kuri uyu wa Gatandatu ni FLY CYCLING CLUB, CYCLING CLUB FOR ALL, MUHAZI CYCLING GENERATION. CINE ELMAY, LES AMIS SPORTIFS, BENEDICTION CLUB, KARONGI VISION SPORT CENTER, NYABIHU CYCLING TEAM NA KIGALI CYCLING CLUB.
Abagabo (Elite & U23 men) bazahaguruka i Kayonza saa tatu za mu gitondo naho abakobwa n’ingimbi bahagurukire i Ntunga saa tatu. bose bakazasoreza mu mujyi wa Muhanga.
Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu ngimbi azahembwa na Cogebanque naho uwa mbere mu bakobwa n’abatarengeje imyaka 23 ahembwe na Skol, ari nabo baterankunga b’imena b’imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda
Basketball, harakinwa imikino ya 1/2 muri GMT
Kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa Basketball, haraba hakinwa imikino ya 1/2 mu irushanwa ryahariwe kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abayobozi muri Basketball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Umukino wa mbere uraza guhuza REG na ESPOIR ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza gukurikirwa n’uwa Patriots iza guhura na APR BBC ku i Saa mbili, imikino yose iza kubera muri Petit Stade Amahoro.
Mu bagore, imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho IPRC izakina n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, naho Ubumwe BBC bagakina na APR BBC, imikino ikazabaera ku bibuga bishyra biri inyuma ya Stade Amahoro


Handball

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 iherereye muri Uganda, aho kuri uyu wa Gatandatu igomba gukina umukino wa 1/2 mu gikombe gihuza amakipe y’akarere ka gatanu, aho igomba guhura na Kenya, yaramuka iyitsinze ikazakina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru, aho bahura n’izatsinda hagati ya Uganda na Ethiopia.
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro
Kuri iki cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 abakinnyi basaga ibihumbi umunani baraba basiganwa ku maguru, mu isiganwa rizwi nka Kigali International Peace Marathoni.

Ni isiganwa rifite ibyiciro bitandukanye birimo Full marathon (42km), Half marathon (21km) na Run for Peace (10km), rikazatangira guhera i Saa moya za mu gitondo kuri Stade Amahoro.
Ohereza igitekerezo
|