Hateguwe irushanwa rya Mamba Beach Volleyball mu kuzamura urwego rw’ababigize umwuga

Umuryango Mamba Volleyball Club uhuriwemo n’abahoze ari abakinnyi ba Volleyball na Beach Volleyball ndetse n’abakunzi b’uyu mukino, wongeye gutegura irushanwa rya Beach Volleyball rizaba hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza 2024, mu byiciro birimo abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere (Abagabo n’abagore) ndetse n’abakanyujijeho.

Hateguwe irushanwa rya Mamba Beach Volleyball mu kuzamura urwego rw'ababigize umwuga
Hateguwe irushanwa rya Mamba Beach Volleyball mu kuzamura urwego rw’ababigize umwuga

Ni irushanwa rizakinirwa ku Kimihurura, ahasanzwe icyicaro gikuru cya Mamba Volleyball Club ndetse na Green Park Picnic i Gahanga, aho by’umwihariko ku nshuro ya kabiri rizaba rikinwa harimo icyiciro cy’abakinnyi babigize umwuga kuva mu mwaka ushize wa 2023 ubwo haninizihizwaga imyaka 15 Mamba Club yari imaze ibayeho.

Perezida wa Mamba Club, Shingiro Christian yavuze ko ku nshuro ya kabiri hakinamo abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere biri mu rwego rwo gufasha abakina Volleyball yo ku mucanga no kubona amarushanwa bagakora imyitozo kubera ko atari kenshi bayabona.

Umuyobozi wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian avuga ko gutegura irushanwa nk'iri harimo no gufasha abakina Beach Volleyball kubona imyitozo
Umuyobozi wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian avuga ko gutegura irushanwa nk’iri harimo no gufasha abakina Beach Volleyball kubona imyitozo

Ati "Ni irushanwa nka Mamba twari tumaze igihe dukora ariko twagize igitekerezo ko twakongeramo abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere kugira ngo bakore n’imyitozo n’aho bitoreza cyane ko hari igihe ku ngengabihe tuba dufite muri federasiyo itemera kugira amarushanwa menshi ya Beach Volleyball. Natwe twabonye twagira akaboko dushyiramo mu kuzamura abakinnyi ngo igihe bagiye gukina hanze biborohere."

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda nk’umufatanyabikorwa mukuru, Mucyo Philbert yavuze ko ari irushanwa rizamura urwego ry’abakinnyi kuri Volleyball ikinirwa ku mucanga bityo ko bazakomeza gukorana.

Irushanwa rya Mamba Beach Volleyball rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ryitabirwa n'ababigize umwuga
Irushanwa rya Mamba Beach Volleyball rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ryitabirwa n’ababigize umwuga

Ati "Ni irushanwa riri gutanga umusaruro w’ejo hazaza ukurikije icyerekezo kiri mu gihugu n’urwego twifuzaho Beach Volleyball ndetse na Volleyball muri rusange. Ni igikorwa cyiza tugomba gukomeza gufatanya na Mamba Club kuko ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba federasiyo ariko ireba cyane kuri Volleyball yo ku mucanga ikintu twishimira cyane kuko kiyizamura."

Ku ruhande rw’amakipe y’abakanyujijeho, amajonjora yatangiye ku wa 13 Ugushyingo aho amakipe 13 yari agabanyije mu matsinda ane (4) yahatanye ahura hagati yayo, kuri ubu abiri ya mbere muri buri tsinda akaba ari muri 1/4 kizatangira gukinwa kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 mu gihe 1/2 n’imikino ya nyuma bizakinwa hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza 2024 ku munsi nyirizina w’irushanwa.

Mu babigize umwuga, amakipe yifuza kuza guhatana ari kwiyandikisha kugeza tariki 16 Ukuboza 2024
Mu babigize umwuga, amakipe yifuza kuza guhatana ari kwiyandikisha kugeza tariki 16 Ukuboza 2024

Mu bagabo n’abagore basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere, imikino y’amatsinda izakinwa tariki 21 na 22 Ukuboza 2024 mu gihe imikino ya nyuma izakinwa ku Cyumweru, tariki 22 Ukuboza 2024, kimwe n’imikino ya nyuma mu bakanyujijeho.

Kugeza ubu muri iki cyiciro amakipe yifuza kuba yaza guhatana ari kwiyandikisha kugeza tariki 16 Ukuboza 2024.

Mu 2023 mu bagabo babigize umwuga, ikipe ya Habanzintwari Fils na Mbonigaba Vincent yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Nzirimo Mandela na Niyikiza Elvis mu gihe mu bagore, ikipe ya Ayinembabazi Catherine na Amito Sharon ariyo yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Uwimbabazi Léa na Kayitesi Clémentine naho mu batarabigize umwuga n’abakanyujijeho, ikipe ya Bayiringire na Shema, yegukana igikombe nyuma yo gutsinda amaseti 2-0 iya Nzeyimana na Gahire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka