Hakajijwe isuku ku bazitabira imikino ya beach volley ibera i Rubavu

Mu karere ka Rubavu imyiteguro yo kwakira imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yashyizeho aho abazajya baryitabira babanza gukarabira.

Rubavu Beach Volleyball Tour rizatangira ku wa 21 Kanama kugera ku wa 24 Kanama 2019 rikazitabirwa n’amakipe 28 y’abagabo na 28 y’abagore, azaba avuye mu bihugu 12 birimo ibihugu bya mbere ku isi muri uyu mukino.

Mu Karere ka Rubavu ahari gutegurwa kwakirirwa iyi mikino, ibikorwa bigeze kure ndetse hashyizweho aho gukarabira mbere yo kwinjira ahabera imikino.

Karekezi Leandre umuyobozi wa FRVB yatangarije Kigali Today ko "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019" igiye kubera bwa mbere mu Rwanda izagenda neza kuko ibisabwa byateguwe kare.

Karekezi avuga ko irushanwa ry’u Rwanda rizaba rifite inyenyeri imwe kubera ko ari inshuro ya mbere, ariko ubusanzwe ngo ayandi marushanwa agira inyenyeri zitandukanye bitewe n’uburambe mu kuyategura n’amafaranga azahembwa abayitabira.

Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 rizarangira hakinwe imikino 86 ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bukaba bwarashyizeho uburyo bwo gutanga serivisi nziza haba aho abazitabira bazacumbikirwa, umutekano mu nzira na ho imikino izabera.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko u Rwanda rugomba kugaragaza ko icyizere rwagiriwe rugikwiriye, asaba abaturage kwitabira kureba iyi mikino izajyana no kwidagadura.

Mu gihe benshi mu banyamahanga bahangayikishijwe n’icyorezo cya Ebola kibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yegeranye n’akarere ka Rubavu, Guverineri Munyantwari avuga ko kitaragera mu Rwanda kandi abanyarwanda barinzwe.

Yagize ati “Mu Rwanda nta Ebola irahagera, kandi abazitabira iyi mikino ku rwego rw’isi turabizeza ko nta kibazo bazagira, kuko ntidukora tugirira bo ahubwo natwe twirinda.”

Mu marushanwa Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 Karekezi Leandre umuyobozi wa FRVB avuga ko hazabanza ijonjora rya mbere aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.

Amwe mu makipe yamaze kwemera kwitabira amarushanwa azava mu bihugu bya Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzaba rufite amakipe atatu mu bagore n’abagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka