Gisagara yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya mu marushanwa nyafurika

Ikipe ya Gisagara ya volleyball ikomeje kugorwa n’amarushanwa nyafurika yitabiriye ku nshuro ya mbere aho yatakaje umukino wa kabiri wikurikiranya ubwo yatsindwaga na El Etihad yo muri Libya amaseti atatu ku busa.

Ni umukino utigeze ugora El Etihad kuko yari iri imbere kuva umukino utangiye kugeza urangiye ari 25-20, 25-15, 25-23.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko Gisagara itakirenze imikino y’amatsinda y’iyi mikino iri kubera i Cairo mu Misiri ndetse n’amahirwe yo kuza mu makipe 10 akaba ari kuyoyoka.

Umukino ubanza Gisagara nabwo yari yatsinzwe na Uganda Christian University amaseti atatu ku busa bivuze ko mu mikino ibiri itarabasha gutsinda iseti n’imwe mu gihe yitagura guhura na Smouha yo mu Misiri imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Umukino wa Gisagara na Smouha uraba kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ku isaha y’ Kigali. Ni umukino wa kabiri ku ruhande rwa Smouha nyuma yo gutsinda byihuse Gendarmerie yo muri Magascar amaseti 3-0 ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Imikino yo muri iri itsinda rya kabiri Gisagara izayisoza ku wa gatandatu ikina na Gendarmerie yo muri Madagascar.

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri kimwe cya kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka