Gisagara VC itangiye amarushanwa nyafurika itsindwa

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatsinzwe amaseti 3-0 na Uganda Christian University (UCU) mu mukino wayo wa mbere.

Ni mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye shampiyona z’ibihugu muri Afurika riri kubera i Cairo mu Misiri.

Muri uyu mukino wahuzaga amakipe yombi yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya mbere, Gisagara yatsinzwe seti ya mbere ku manota 25 - 21, iya kabiri iyitsindwa ku manota 25 - 23 mu gihe iya gatatu yayitsinzwe ku manota 25 - 21.

Gutsindwa uyu mukino byongereye akazi aho isabwa gutsinda umukino wa kabiri izakina El Etihad kuri uyu wa kabiri saa kumi za nimugoroba, mbere yo gucakirana na Smouha yo mu Misiri ku wa gatatu.

Smouha yagarukiye ku mwanya wa gatatu muri aya marushanwa umwaka ushize, yatangiranye imbaraga itsinda Gendarmerie yo muri Madagascar amaseti 3-0 aho yatsinze seti ya mbere ku manota 25-8 naho iya nyuma ikayitsinda ku manota 25-13.

Imikino yo muri iri itsinda rya kabiri Gisagara izayisoza ku wa gatandatu ikina na Gendarmerie yo muri Madagascar.

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri kimwe cya kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka