#EAPCCO Volleyball: Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi idakozemo
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza abapolice bo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO, aho Polisi y’u Rwanda yatangiye neza.

Nyuma yo kwitwara neza mu mupira w’amaguru, aho Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi ibitego 3-1, itsinzi yakomereje mu nyubako y’imikino n’imyidagaturo ya BK Arena, aho rwari rwambikanye mu mukino wa Volleyball hagati y’ikipe ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’iy’u Burundi.
Polisi y’u Burundi ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko yawutakaje ku maseti 3 ya Polisi y’u Rwanda ku busa.
Police y’u Rwanda yari yakoze ku ntwaro zayo zose zisanzwe zinakina shampiyona, ndetse byanayihiriye kuko nk’iseti ya mbere Polisi y’u Rwanda yayegukanye ku manota 25 kuri 18 ya Polisi y’u Burundi.

Mu iseti ya Kabiri ku mpande zombi bari birinze gukora impinduka cyane, usibye ku mutoza wa Polisi y’u Rwanda Hatumimana Christian, wakoze impinduka iseti igezemo hagati maze akazana Niyogisubizo Samuel, Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Ntanteteri Crispin, mu rwego rwo kuruhura abandi bari bamaze gukora akazi.
Iyo seti nayo ikipe ya Polisi y’u Rwanda yahise iyegukana n’amanota 25 kuri 20, ndetse wabonaga ko ikizere cyo kwegukana umukino cyari cyazamutse cyane.
Mu iseti ya gatatu ari nayo ya nyuma, ikipe ya Polisi y’u Burundu yagerageje kugabanya amakosa yari yayiranze, maze yongera kuzamura amanota yakoraga, ariko ikipe ya Polisi y’ u Rwanda yakiniraga imbere y’abafana bayo, iyibera ibamba birangira inayitsinze ku manota 25 kuri 22.

Imikino ya Volleyball muri iri rushanwa irakomeza kuri uyu wa gatatu, aho ikipe ya Polisi ya Kenya igomba gucakirana na Polisi y’u Burundi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) muri BK Arena.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iraruhuka kuri uyu gatatu, igaruke mu kibuga ku wa kane ikina na Polisi yo muri Kenya, mbere yuko ku wa gatanu hazakinwa imikino ya nyuma.




Ohereza igitekerezo
|