Bigoranye Kepler VC yatsinze REG VC, Police yihaniza RRA

Shampiyona ya volleyball umunsi wa 10 watangiranye itsinzi ya Kepler VC naho Police y’abagore yongera gutanga ubutumwa kuri RRA.

REG VC yongeye gutakaza amanota
REG VC yongeye gutakaza amanota

Ni shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa 10 wayo aho kuri iyi nshuro iyi mikino yari imenyerewe mu mujyi wa Kigali yajyanywe mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo mu nzu y’imikino yaka karere iri mu murenge wa Ndora.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa gatanu aho umukino wabimburiye indi ari umukino wahuje ikipe ya Police VC y’abagaore na Rwanda Revenue Authority (RRA VC). Uyu mukino utagoye cyane ikipe ya POLICE, warangiye ikipe ya Police VC iwutsinze ku maseti 3-0(20-25, 12-25, 19-25)

Police WVC yongeye kubona amanota 3.
Police WVC yongeye kubona amanota 3.

Uyu mukino wakurikiwe n’umukino wari utegerejwe wahuje ikipe ya Kepler volleyball club y’abagabo ndetse n’ikipe ya REG VC. REG VC irimo gushaka uko yakwinjira mu makipe ane ya mbere ngo izabashe gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs), niyo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25-23, seti ya kabiri yegukanywe na KEPLER VC ku manota 25 kuri 22 ya REG.

Seti ya gatatu yaje kwegukanwa na REG ku manota 25 kuri 22 ya Kepler maze seti ya kane yegukanwa na Kepler ku manota 24 kuri 26 byatumye amakipe yombi ajya gukina seti ya gatanu (Kamarampaka) yaje kwegukanwa na Kepler itsinze REG amanota 15 kuri 13.

Dusenge Wicklif agerageza gucisha umupira kuri Gisubizo Merci na Twagirayezu Emmy
Dusenge Wicklif agerageza gucisha umupira kuri Gisubizo Merci na Twagirayezu Emmy

Imikino y’umunsi wa 10 irakomeza kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru taliki ya 18 I Gisagara.

Ngabo Romeo wari umaze igihe yaravunitse yagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa gatanu
Ngabo Romeo wari umaze igihe yaravunitse yagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa gatanu
Dore uko gahunda y'imikino yose iteye
Dore uko gahunda y’imikino yose iteye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka