Beach Volleyball: U Rwanda rwakoze amateka rugera muri ¼
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.

Ibi babigezeho ku mugoroba wok u wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, nyuma yo gutsinda igihugu cya Malidive (Maldives) cyari kigizwe na Ismail ndetse na Naseem, amaseti 2 kuri 1 (21-16, 14-21, 16-14).
Nyuma yo gutsinda Maldives, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo gukina imikino ya ¼, nyuma yo kuzuza imikino 2 yo mu itsinda rudatsindwa.


Ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye iseti ya mbere, Maldives itwara iya 2 aho bahise berekeza ku iseti ya kamarampaka maze abasore b’u Rwanda bayegukana batazuyaje, ku manota 16 kuri 14 ya Maldives.



Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda ikipe iya Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amaseti 2-0 bivuze ko gutsinda Maldives byahise bibahesha itike bidasubirwaho yo kuzakina imikino ya ¼, n’ubwo basigaje umukino umwe mu itsinda bazahuramo n’ibirwa bya Australian, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2022.
U Rwanda ni urwa 2 mu itsinda B n’amanota 4, inyuma ya Australia nayo ifite amanota 4 ku mwanya wa mbere.

Ohereza igitekerezo
|
Ekipe yacu yakoze neza cyane nikomerezaho turifuzako izazana igikombe turabashyigikiye bana b’u Rwanda.