Beach Volleyball: Gatsinzi na Ntagengwa batsinze Abanyafurika y’Epfo
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo, aho abo basore bawitwayemo neza bahigika bagenzi babo, Williams na Goldschmidt bo muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwegukanye iseti ya mbere ku manota 21 kuri 19 ya Afurika y’Epfo, ndetse byasubiye no mu iseti ya kabiri kuko Afurika y’Epfo yongeye gutungurwa itsindwa iseti ya 2 ku manota 21 kuri 16.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere rukina na Maldives, ukazaba ari umukino wa 2 ruzaba rukinnye mu itsinda rusangiye na Afurika y’Epfo, Maldives ndetse na Australia.


Ohereza igitekerezo
|