Beach Volleyball: Amakipe ya Ntagengwa na Munezero yegukanye ‘Circuit’ ya mbere
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahanzwi nka TUUZA INN, hasorejwe igice cya mbere cya Circuit ya mbere ya Beach Volleyball mu Rwanda (FRVB Beach Volleyball Circuit 2023), irushanwa ryaberaga muri aka karere kuva tariki ya 25 Gashyantare 2023.

Ni ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka hari hakinwe amarushanwa ayo ari yose ategurwa na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, mu gice cya Volleyball ikinirwa ku mucanga, nyuma ya Shampiyona isanzwe iherutse gusozwa muri Mutarama uyu mwaka.
Iki gice cya mbere cya Circuit cyitabiriwe n’amakipe 24 (couples), aho muri buri cyiciro abagabo n’abagore amakipe yari 12.
Ni imikino yakinwe mu buryo busanzwe bukoreshwa muri (Circuit), bijyanye n’amakipe aba yitabiriye aho habanjwe gutomborana ku makipe hagati yayo, nyuma hakurikiyeho imikino y’ijonjorora ry’ibanze ryakurikiwe na kimwe cya kane (1/4), kimwe cya kabiri (1/2) ndetse n’imikino ya nyuma, Finals.

Nyuma yuko imikino y’ijonjora ry’ibanze ibaye ku wa 6, ku cyumweru hakinwe imikino ya 1/4 kugeza kuri Final, yose yaberaga muri TUUZA INN, dore ko hari ibibuga bihagijwe kuko hifashishwaga ibibuga 2 biteganye, mu gutuma hakinwa imikino myinshi icyarimwe.
Ikipe iginzwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, niyo yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo, itsinze ikipe ya Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe igizwe na Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Habanzitwari Fils na Mbonigaba Vicent (Nyaruguru), naho mu cyiciro cy’abagore wegukanwa na Nzamukosha Olive na Uwimbabazi Léa.
Amakipe 3 muri buri cyiciro, yose yahembwe amafaranga bijyanye n’uko bakurikiranye.
Biteganyijwe ko uyu mwaka mbere y’uko shampiyona ya 2023 itangira, hagomba gukinwa Circuit 3, ubwo hakaba hasigaye 2 nyuma y’iyi yabereye i Bugesera.

Circuit zisigaye biteganyijwe ko zizabera mu turere twa Karongi na Rubavu, mu matariki ubuyobozi bwa federasiyo bwavuze ko azatangazwa vuba.

Ohereza igitekerezo
|