Beach Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Morocco

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, basezeye ku makipe y’Igihugu, abagabo n’abagore, yerekeje muri Morocco mu irushanwa rya Afurika (Continental Cup).

Minisitiri Rwego Ngarambe ari kumwe na perezida wa FRVB Ngarambe Raphael n'abakinnyi bahagarariye Igihugu
Minisitiri Rwego Ngarambe ari kumwe na perezida wa FRVB Ngarambe Raphael n’abakinnyi bahagarariye Igihugu

Itsinda ry’abantu barindwi ni bo bagize amakipe y’Igihugu barimo abakinnyi 4, Umusifuzi umwe, umutoza ndetse n’umuganga.

U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe (couples) ebyiri abagabo n’abagore, mu ikipe umutoza Mudahinyuka Christopher yahagurukanye, harimo impinduka nk’aho ikipe y’abagabo ubu ari bahya, ikaba igizwe na Kanamugire Prince ndetse na Niyonkuru Gloire, akaba ari inshuro ya mbere bagiye gukinana.

Ikipe y’abagore, ntabwo yo yahindutse kuko igizwe na Mukandayisenga Benitha ndetse Munezero Valentine.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 23 kugeza tariki ya 30 Kamena, rikabera mu gihugu cya Morocco mu mujyi wa Tetouan.

Biteganyijwe ko nyuma yo kujyera i Casablanca ejo, abagize ikipe y’igihugu bazongera bafate indi ndege iberekeza Tetouan, ahazabera irushanwa nyirina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka