Beach Volleyball: Akan na Koita, Munezero na Benitha begukanye agace ka kabiri ka National Tour

Ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ukinana na Koita Jahara we ukomoka muri Gambia, n’iya Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha, ni bo begukanye irushanwa rya Beach Volleyball National Tour ryaberaga kuri King Fisher ku Rwesero.

Amakipe yitwaye neza yahawe ibihembo
Amakipe yitwaye neza yahawe ibihembo

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu rikinwa kuva ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama kugeza ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025, ku bibuga bya King Fisher Resort-Rwesero.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 22 abagabo n’abagore. Usibye ibihembo bikinirwa, iri rushanwa riri ku rwego mpuzamanga kuko ryemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku Isi (FIVB), bityo rikaba ritanga n’amanota ku bakinnyi.

Mu bagabo ikipe ya Paul Akan na Koita Jahara, ni yo yaryegukanye itsinze ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick amaseti 2-0. (21-15, 21-19).

Muri iki cyiciro, ikipe ya Mandela Nzirimo na Revis Niyikiza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze David Neeke Ukomoka muri Tanzania wakinanaga na Jean Paul Muyisenge, amaseti 2-1 (17-21, 21-17, 15-8).

Jahara Koita ubanza ibumoso na Paul Akan bashyikirizwa igikombe na Perezida wa Federasiyo
Jahara Koita ubanza ibumoso na Paul Akan bashyikirizwa igikombe na Perezida wa Federasiyo

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yongeye kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho kuri iyi nshuro yatsinze ikipe ya Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-0 (21-16, 21-11).

Muri iki cyiciro, umwanya wa gatatu wegukanywe na Yankurije Françoise wakinanaga na Nirere Aliane batsinze amaseti 2-0 ikipe ya Ndagijimana Iris na Sande Meldinah (21-16, 21-08).

Ikipe yabaye iya mbere yahawe Igikombe, imidari ndetse n’ibahasha y’ibihumbi magana atatu (300,000Frw), iya kabiri ihabwa imidari n’ibihumbi mahana abiri (200,000) naho ikipe yabaye iya gatatu yo ikaba yahawe imidari n’ibahasha y’ibihumbi ijana (100,000Frw).

Aka gace kujuje agace ka kabiri muri dutatu tugomba gukinwa muri uyu mwaka. Agace ka gatatu kakazaba mu kwezi kwa gatandatu mu Karere ka Rubavu.

Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha
Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha
Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo, kuri iyi nshuro nti bahiriwe
Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo, kuri iyi nshuro nti bahiriwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka