Bamwe mu bayobozi ba FRVB batawe muri yombi
Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2017 nibwo hamenyekanye ko abakozi 2 mu ishyirahamwe ry’umupira w’intoki bafashwe na Police.

Aba bakozi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa Hatumimana Christian n’umubitsi Uwera Jeannette batawe muri yombi ku wa 08 Gashyantare 2017
Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Badege Theos yabitanagarije Kigali Today ngo abo bakozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa mu bikorwa bijyanye n’amatora aheruka Kuba kuwa 04 Gashyantare 2017.
Ku murongo wa telefoni yagize ati" nibyo ayo makuru niyo twafunze abakozi 2 bo muri Volleyball barakekwaho ruswa mu bikorwa bijyanye n’amatora bakaba barafunzwe guhera ejo (ku wa gatatu) nyuma y’iperereza ryakozwe"
Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ku bandi baba bafite aho bahuriye n’icyo cyaha cyakozwe n’abo bakozi.
Ohereza igitekerezo
|