APR VC yegukanye irushanwa rya Memorial Rutsindura 2026
Ikipe ya APR VC yegukanye irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ku nshuro ya 22 iri rushanwa rikinwa, ryasize amakipe ya APR VC na Nyanza TSS begukanye ibikombe mu byiciro by’abakuru n’abato. Ni irushanwa ryakinwe mu minsi itatu bitandukanye nuko ryari risanzwe rikinwa mu rwego rwo kongera igihe bitewe n’umubare w’amakipe yitabiriye wazamutse.
Ikipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo bakina nk’ababigize umwuga, niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2. Muri iki cyiciro kandi, ikipe ya Gisagara VC yari yanongeyemo amaraso mashya mu ikipe yabo, niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-2.
Mu cyiciro cy’abato (Juniors), ikipe ya Nyanza TSS niyo yegukanye igikombe mu mukino wari ugoye nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisagara Academy ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 naho Petit Séminaire Virgo Fidelis itsinda ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ku mukino w’umwanya wa gatatu amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abagabo bakina mu cyiciro cya kabiri (Serie B), ikipe ya Keystone niyo yegukanye igikome itsinze ikipe ya Winstar naho ikipe ya Catholic University of Rwanda yegukana umwanya wa gatatu. Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya ESB Kamonyi niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RP Kigali ku muki wa nyuma amaseti 3-2 naho Lycee de Nyanza yegukana umwanya wa gatatu.
Si ibyo byiciro byakinnye gusa kuko hari hari n’ibindi byiciro byakinnye birimo amashuri yisumbuye, icyiciro rusange, amashuri abanza, abakanyujijeho ndetse n’abakina volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball)
Rutsindura Memorial Tournament ni irushanwa ngarukamwaka rya volleyball ritegurwa n’Iseminari nto ya Butare, Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, rikinwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse kuba Rutsindura yarize muri iyi Seminari, yanayibayemo ari umwarimu ndetse ari n’umutoza wa volleyball, yanagize uruhare runini mu iterambere ry’uyu mukino muri iri shuri no kugeza ubu volleyball yabaye nk’umuco.
Ku rwego rw’Igihugu, Rutsindura yabaye umusifuzi wa volleyball, aba visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa volleyball mu Rwanda, FRVB, atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore ndetse atoza n’ikipe ya Rayon Sports. Ibikorwa byamuranze mbere y’uko yicwa muri Jenoside nibyo byatumye hatangira gutegurwa irushanwa ryo kumwibuka.
Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990. Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo, harokotse umwe gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|