Amavubi yihereranye Kenya mu guhatanira kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa 7
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball,yatsinze ikipe y’igihugu ya Kenya bigoranye amaseti 3-2,mu rwego rwo guhatanira imyanya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 mu gikombe cy’Afrika kiri kubera muri Egypt.
Nyuma yo gukina amaseti agera kuri 5,bigoranye abasore bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afrika baje kwigondera ikipe ya Kenya bayitsinda amaseti atatu kuri abiri maze Kenya ikazasigara ihatanira hagati y’umwanya wa 7 n’uwa 8.

Iseti ya mbere yaje gutsindwa n’igihugu cya Kenya ku manota 25-17, iya kabiri u Rwanda ruyitsinda kuri 25-22,iya gatatu yegukanwa na Kenya kuri 28-26, iya kane iza gutwarwa n’u Rwanda,maze haza kwiyambazwa iseti ya Kamarampaka (Seoul),maze u Rwanda ruyitsinda ku manota 15-13.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,u Rwanda rukazakina n’igihugu cya Cameroun cyari cyatsinze u Rwanda mu mikino y’amatsinda,aho bazaba bahatanira umwanya wa 5,itsinze ikawegukana,naho itsinzwe ikazegukana uwa 6.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|