Amakipe ya Police WVC na Kepler VC ni yo yegukanye irushanwa ry’Intwari
Amakipe y’abagore ya Police VC na Kepler VC mu cyiciro cy’abagabo, ni yo yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Intwari (#Ubutwari2025).

Mu mikino yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu nzu y’imikino ya Petit Stade, aho ku mikino ya nyuma yari yahuriyeho amakipe ya APR, Police, REG VC ndetse na Kepler VC.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police VC ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma APR WVC amaseti 3-2 (25-16, 19-25, 25-23, 26-24, 10-15).
Kepler VC ni yo yegukanye iki gikombe mu cyiciro cy’abagabo, itsinze REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (17-25, 23-25, 25-23, 34-36).
Umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo wegukanywe n’ikipe ya Police VC itsinze APR VC amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’abagore, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Kepler WVC itsinze RRA amaseti 3-1.
Iyi mikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga mu rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Deo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Uwayezu François Régis n’abandi








Ohereza igitekerezo
|