Amakipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball yarangije amajonjora adatsinzwe
Ikipe z’u Rwanda (Abagabo n’abagore) z’abafite ubumuga zisoje imikino y’amatsinda zidatsinzwe mu gikombe cy’Afurika cya Sitting Volleyball
Mu mukino watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, u Rwanda rwaje kuwutsinda ku maseti Maroc amaseti atatu ku busa, iya mbere u Rwanda ruyitsinda amanota 25 kuri 18 ya Maroc, iya kabiri u Rwanda rutsinda amanota 25 kuri 23 ya Maroc naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25 kuri 13 ya Maroc


Mu bagore, u Rwanda naho rwasoje imikino yo mu matsinda rudatsinzwe umukino n’umwe, aho kuri uyu munsi rwatsinze Kenya amaseti atatu ku busa, iya mbere u Rwanda rwatsinze amanota 25 ku 8 ya Kenya, iya 2 Rwanda 25-21 Kenya, iya 3 Rwanda 30-28 Kenya.


Kuri uyu wa Gatandatu haraza gukinwa imikino ya 1/2, aho mu bagore u Rwanda ruzahura na DR Congo, naho mu bagabo u Rwanda rugahura na Algeria.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|