Amakipe 35 amaze kwiyandikisha muri Mémorial Rutsindura 2019

Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye, harabera irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/06, kugera tariki 24/06/2019, mu karere ka Huye haraba hakinwa Memorial Rutsindura ku nshuro ya 17.

Abari gutegura iri rushanwa basobanurira itangazamakuru gahunda y'uyu mwaka
Abari gutegura iri rushanwa basobanurira itangazamakuru gahunda y’uyu mwaka

Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, hazakinwa mu byiciro birindwo bitandukanye birimo icyiciro cy’abagabo bakuru bakina Shampiyona, kizaba kirimo amakipe ari mu cyiciro cya mbere (série A) n ’icya kabiri (série B), icyiciro cy’abagore , icya Tronc Commun, amashuri abanza (Batarengeje imyaka 15), n’andi makipe atabarizwa muri shampiyona zitegurwa na FRVB ndetse n’umukino wa Beach Volleyball.

Visi Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe ry’abize muri Petit Seminaire Virgo Fidelis (ASEVIF), yadutangarije ko uyu mwaka irushanwa ryateguwe neza, ndetse imikino yose ikazabera muri iki kigo mu rwego rwo guha agaciro ishuli Alphonse Rutsindura yabayemo

Yagize ati "Icya mbere ni uko harimo ibyiciro byinshi kuva mu nashuli abanza, ndetse kandi imikino yose ikazabera muri Petit Seminaire bitandukanye n’imyaka ishize, ndetse n’ikibuga cya Beach Volley kikaba cyaramaze kubakwa mu kigo imbere"

Innocent Nshimiyimana, ni umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Volleyball akaba n’umwe mu bantu batojwe bwa mbere na Rutsindura Alphonse, yadutangarije ko ibyo yagezeho byose abikesha Rutsindura, wamufashije gutangira kwimenyereza gusifura akiri umunyeshuli

Memorial Rutsindura ni rimwe mu marushanwa aryohera abakunzi ba Volleyball
Memorial Rutsindura ni rimwe mu marushanwa aryohera abakunzi ba Volleyball

Urutonde rw’amakipe amaze kwemera kuzitabira Memorial Rutsindura 2019:

1. Serie A (Abagabo): APR VC, UTB, REG, Gisagara, UR, IPRC Ngoma, IPRC Karongi

2.Abagore: APR VC, Rwanda Revenue, KVC, UTB, WASAC

3. Serie B (Icyiciro cy’amashuli): Petit Seminaire Virgo Fidelis, GS Officiel de Butare, GS Saint Joseph Kabgayi, GS Marie Merci Kibeho, Polytéchinique Gatsibo, Collége Immaculée Conception.

4. Tronc Commun : Petit Seminaire Virgo Fidelis, GS Saint Philippe Néri Gisagara, GS Officiel de Butare, P.S Saint Jean Paul II Gikongoro, GS Sovu

5. Abadakina muri Shampiyona : Kudum, Umucyo, Tout Age, Foudre Fort, Droujba, Relax, ASEVIF

6.Amashuri abanza : EP Matyazo, EP Ngoma, Butare Catholique, EP Simbi, GS APACOPE.

7. Beach Volley: Amakipe ntaramara kwiyandikisha

Mbaraga Alexis Visi Perezida w'umuryango w'abize muri Petit Seminaire Virgo Fidelis asobanura uko irushanwa ry'uyu mwaka rizagenda
Mbaraga Alexis Visi Perezida w’umuryango w’abize muri Petit Seminaire Virgo Fidelis asobanura uko irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda
Uwari uhagarariye Soras-Saham, ari nayo muterankunga mukuru
Uwari uhagarariye Soras-Saham, ari nayo muterankunga mukuru
Umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball, Innocent Nshimiyimana ni umwe mu bari gutegura aya marushanwa wanatojwe na Rutsindura
Umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball, Innocent Nshimiyimana ni umwe mu bari gutegura aya marushanwa wanatojwe na Rutsindura
Ngarambe Raphaël. Visi Perezida wa kabiri wa ASEVIF
Ngarambe Raphaël. Visi Perezida wa kabiri wa ASEVIF

Alphonse Rutsindura wibukwa ni muntu ki?

Umusifuzi mpuzamahanga Nshimiyimana Innocent avuga ko Rutsindura yamuyoboye mu nzira iboneye

Yagize ati "Rutsindura kumuvuga biragoye kuko ni umuntu wari ukomeye ku mpande zombi, twari aba passeurs batatu aza gusanga atadukoresha turi batatu, asanga ni njye mugufi urimo maze ahita ampa igitabo cy’amategeko cy’abasifuzi ampa n’ifirimbi"

"Ni uko natangiye gusifura, twajya gukina ikigo cyacu kikagenda ari njye musifuzi cyitwaje, njye muri Seminari nkuru aza no kumfasha kujya muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, nza no kujya mu muhugurwa y’abasifuzi muri Sudani, nza no kuba umusifuzi mpuzamahanga ku Isi kugeza ubu mbikesha Rutsindura"

Rutsindura Alphonse wibukwa yavutse mu 1958 i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda , amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National ) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, aba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore 1988-1990, yanabaye Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), aba n’umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana be batatu Iriza Alain, Izere Arsene na Icyeza Alida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka