Amakipe 12 ni yo yemeje ko azitabira irushanwa "Gisagara Tournament 2021"
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka igisagara ho mu ntara y’amajyepfo harabera irushanwa ngaruka mwaka ryitwa Gisagara Tournament rihuza amakipe yose akina icyiciro cya mbere muri Volleyball abagabo n’abagore
Nyuma yo gusoza irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, Federasiyo y’umukino wa Volleyball kubufatanye n’akarere ka Gisagara bongeye gutegura GISAGARA TOURNAMENT 2021 ryari ryarakomwe mu nkokora na covid-19.

Amakipe nka APR y’abagore na IPRC ya Kigali nayo y’abagore ntizigaragara kuri uru rutonde rw’amkipe agomba guhatanira igisagara mu mpera ziki cyumweru.

Iri rushanwa ubusanzwe ryatangiye ryakira abagabo gusa, nyuma yo kubyumvikanaho na Federasiyo y’umukino wa volleyball bemeranywa ko bagiye kujya bategura ibyiciro byombi.
Amakipe 12 niyo amaze kwemera ko azitabira iri rushanwa risigaje iminsi ibiri gusa ngo ritangire

ABAGABO
– GISAGARA
– UVC
– KIREHE VC
– IPRC NGOMA
– APR VC
– REG VC
– KVC
ABAGORE
– UVC
– RRA
– RUHANGO VC
– IPRC HUYE
– KVC


Tubibutse ko Gisagara tournament iheruka yari yegukanywe na UTB VC ubu yahindutse UVC nyuma yo kuva mu maboko ya kaminuza ya UTB.
Biteganyijwe ko inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba kuri uyu wa Gatanu i Gisagara.
Ohereza igitekerezo
|