Albertine agiye kwerekeza muri Amerika
Umukinnyi w’ikipe ya APR WVC Uwiringiyimana Albertine agiye kwerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Albertine wari warahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abagore yitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagore kizabera muri Kenya, ntabwo azakomezanya nayo nyuma yuko agiye kwerekeza muri Amerika.
Amakuru agera kuri Kigali Today, aremeza ko uyu mukinnyi usanzwe ari ngenderwaho mu ikipe ya APR Women Volleyball Club, afata rutemikirere kuri uyu wa kabiri yerekeza muri leta zuze ubumwe z’Amerika. “Alba” agiye nyuma yuko yari yaratangiye umwiherero w’ikipe y’igihugu y’abagore yitegura igikombe cy’Afurika aho kuri ubu bidasubirwaho atazaboneka muri iyi mikino.
Si mu ikipe y’igihugu gusa, ahubwo n’ikipe ye ya APR WVC ntabwo izamubona guhera mu mwaka utaha w’imikimo.
Nubwo ariko Alba yerekeje muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, ntabwo umukinnyi ubwe aremeza neza niba agiye kwiga cyangwa se gukomeza umwuga we wo gukina nubwo hari amakuru avuga ko azabifatanya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|