Abakunzi ba Volleyball bemerewe kuzareba igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko ryamaze kwemererwa kwakira abafana mu gikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda
Mu gihe mu minsi ibiri ishize hari hemejwe ko abafana bemerewe kuzareba imikino ya AfroBasket izabera mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ubu hari hatahiwe abakunzi b’umukino wa Volleyball.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ryamenyesheje abakunzi b’umukino wa Volleyball ko bemerewe kureba imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo n’abagore kizabera mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere.
Nk’uko bigaragara mu itangazo, hashyizweho amabwiriza abifuza kureba iyi mikino bazakurikiza, harimo kuba waripimishije COVID-19 mu masaha 48 no kuba byibuze warafashe urukingo rumwe.

Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena kugeza ubu mu bagabo rizitabirwa n’ibihugu 20 ndetse na 16 mu bagore, aho mu bagabo bazakina kuva tariki 05 kugera 16/09, naho abagore bakazakina kuva taliki 10 kugera taliki 20/09/2021.

Ohereza igitekerezo
|