Abakobwa b’u Rwanda batsinze Maroc mu gikombe cya Afurika cya Volleyball (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball itsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yatangiye iyoboye umukino aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abakinnyi nka Mariana watangaga imipira, Bianca na Mukandayisenga Benitha.



Iseti ya kabiri n’ubwo ikipe ya Maroc yigeze gufata umwanya wo kuyobora aho yagize amanota umunani u Rwanda rufite atandatu, ikipe y’u Rwanda nayo yaje kuyegukana iyitsinze ku manota 25 kuri 18.





Iseti ya gatatu yari inagoranye ariko inaryoshye ku ruhande rw’abafana, yaje kurangira nyuma yo gukomeza gukubana yegukanywe na Maroc itsinze u Rwanda ku manota 34 kuri 32.
U Rwanda rwaje kongera kwitwara neza rwegukana iseti ya kane nyuma yo gutsinda Maroc ku manota 25 kuri 22, umukino urangira u Rwanda rwegukanye intsinzi ku maseti atatu kuri imwe.











Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane kwimana u Rwanda