Abaholandi n’Abayapani begukanye Rubavu Beach Volleyball, Abanyarwanda batahira aho (Amafoto)
I Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda hasojwe igikombe cy’isi cya Volleyball, aho mu bagore cyegukanywe n’Abaholandi naho mu bagabo cyegukanwa n’Abayapani.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa gatatu tariki 21/08/2019, risozwa ku wa gatandatu tariki 24/08/2019.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda ntiyigeze abasha kwegukana umudali n’umwe, aho ikipe yitwaye neza ari iyegukanye umwanya wa kane.
Mu bagabo, ikipe y’igihugu y’u Buyapani yari igizwe na Kensuke Shoji ndetse na Masato Kurasaka yatwaye umudali wa Zahabu w’irushanwa ry’isi batsinze Denmark ((Houmann na Stormly) amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’u Buholandi yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Denmark amaseti 2-0 (21-17, 23-21).
u Buholandi bwari bwageze ku mukino wa nyuma butsinze u Bwongereza (Grimson/Palmer) amaseti 2-1 (20-22, 21-19 na 15-10) muri 1/2, mu gihe Denmark yo yari yatsinze u Rwanda muri 1/2.
Ikipe y’Abanyarwandakazi yari igizwe na Hakizimana Judith ndetse na Nzayisenga Charlotte ni yo yabashije kuza imbere aho yatwaye umwanya wa kane.
















Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego
Ohereza igitekerezo
|
Dore ibyo wa mupasiteri wa ADEPR yavugaga abatabyumva neza bakabifata nko gutukana.Ndebera abo bakobwa baba bambaye ubusa ngo batsinze.Mureke Illiminati yikorere iyobore isi.