Abaholandi n’Abayapani begukanye Rubavu Beach Volleyball, Abanyarwanda batahira aho (Amafoto)

I Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda hasojwe igikombe cy’isi cya Volleyball, aho mu bagore cyegukanywe n’Abaholandi naho mu bagabo cyegukanwa n’Abayapani.

Ikipe y'u Buholandi yegukanye umwanya wa mbere mu bagore
Ikipe y’u Buholandi yegukanye umwanya wa mbere mu bagore

Ni irushanwa ryatangiye ku wa gatatu tariki 21/08/2019, risozwa ku wa gatandatu tariki 24/08/2019.

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda ntiyigeze abasha kwegukana umudali n’umwe, aho ikipe yitwaye neza ari iyegukanye umwanya wa kane.

Mu bagabo, ikipe y’igihugu y’u Buyapani yari igizwe na Kensuke Shoji ndetse na Masato Kurasaka yatwaye umudali wa Zahabu w’irushanwa ry’isi batsinze Denmark ((Houmann na Stormly) amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Denmark yegukanye umwanya wa kabiri mu bagore
Ikipe ya Denmark yegukanye umwanya wa kabiri mu bagore

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’u Buholandi yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Denmark amaseti 2-0 (21-17, 23-21).

u Buholandi bwari bwageze ku mukino wa nyuma butsinze u Bwongereza (Grimson/Palmer) amaseti 2-1 (20-22, 21-19 na 15-10) muri 1/2, mu gihe Denmark yo yari yatsinze u Rwanda muri 1/2.

Ikipe y’Abanyarwandakazi yari igizwe na Hakizimana Judith ndetse na Nzayisenga Charlotte ni yo yabashije kuza imbere aho yatwaye umwanya wa kane.

Ikipe y'u Bwongereza mu bagore yegukanye umwanya wa gatatu
Ikipe y’u Bwongereza mu bagore yegukanye umwanya wa gatatu
Abari bahagarariye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza mu bagore bishimiye ikirere cy'i Rubavu
Abari bahagarariye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu bagore bishimiye ikirere cy’i Rubavu
Amakipe yaje mu myanya itatu ya mbere mu bagore ari yo y'u Buholandi (hagati), Denmark ku mwanya wa kabiri(ibumoso) n'ikipe y'u Bwongereza ku mwanya wa gatatu (iburyo ku ruhande)
Amakipe yaje mu myanya itatu ya mbere mu bagore ari yo y’u Buholandi (hagati), Denmark ku mwanya wa kabiri(ibumoso) n’ikipe y’u Bwongereza ku mwanya wa gatatu (iburyo ku ruhande)
Ikipe y'u Buyapani yabaye iya mbere mu bagabo
Ikipe y’u Buyapani yabaye iya mbere mu bagabo
Denmark mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri
Denmark mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri
Amakipe yatsinze mu myanya itatu ya mbere yafashe ifoto y'urwibutso
Amakipe yatsinze mu myanya itatu ya mbere yafashe ifoto y’urwibutso
Ikipe y'u Rwanda y'abagore yagerageje ariko ntiyabona umudali isoza iri ku mwanya wa kane, mu gihe abagabo bo basezerewe rugikubita
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yagerageje ariko ntiyabona umudali isoza iri ku mwanya wa kane, mu gihe abagabo bo basezerewe rugikubita

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore ibyo wa mupasiteri wa ADEPR yavugaga abatabyumva neza bakabifata nko gutukana.Ndebera abo bakobwa baba bambaye ubusa ngo batsinze.Mureke Illiminati yikorere iyobore isi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka