Volleyball: U Rwanda rwavanye intsinzi kuri Kenya bigoranye
Kuri uyu wa kane, u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa kabiri mu mikino ya Volleyball y’akarere ka gatanu irimo kubera i Kigali, nyuma yo gutsinda bigoranye cyane Kenya amaseti 3-1.
Umukino ugitangira byasaga nk’aho u Rwanda ruza koroherwa na Kenya, kuko rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25- 18, iya kabiri nayo u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-22, benshi mu bafana bari buzuye stade ntoya ya Remera ahaberaga uwo mukino batangira kuririmba no gutekereza ko byarangiye.
Kenya yagarutse neza mu mukino ku iseti ya gatatu, ikina neza kurusha u Rwanda ndetse inirinda gukora amakosa yari yakoze ku maseti abiri ya mbere, maze ikajya igenda irusha amanota u Rwanda kugeza yegukanye iyo seti ku manota 25- 21.
Iyo seti yaciye intege cyane ikipe y’u Rwanda ikomeza gutsindwa umusubizo mu gihe Kenya yari yamaze kwigarurira umukino, bituma nayo iyitsinda ku manota 25-22.
Iseti ya gatanu ya kamarampaka igizwe n’amanota 15 bita ‘Seoul’ niyo yahesheje intsinzi u Rwanda nyuma yo kuyitsinda ku manota 15-13.
Umukino w’u Rwanda na Kenya wakurikiye uwahuje Uganda na Misiri ukarangira Misiri inyagiye Uganda amaeti 3-0.
Gutsinda Kenya byatumye u Rwanda rukomeza kugira icyizere cyo kuzajya mu cyiciro gukirikiyeho mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.
Nyuma yo gutsinda u Burundi mu mukino ubanza, ubu harebwe uko amakipe yose amaze kwitwara, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri kuko rwatsinze imikino ibiri muri itatu, mugihe Misiri yo imaze gutsinda imikino yose yakinnye na Kenya, u Rwanda na Uganda.
Uganda imaze gutsinda umukino umwe yatsinzemo u Burundi, mu gihe Kenya itaratsinda na rimwe, cyo kimwe n’u Burundi ziri ku mwanya wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|