Volleyball U 23- U Rwanda rwiteze ibitangaza ngo rube rwajya mu gikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 ntacyo yabashije gukora ku bihugu byari byarayitsinze mu irushanwa riheruka ry’abatarengeje imyaka 21, dore ko impera z’icyumweru zisize itsinzwe imikino yombi yakinnye na Tuniziya na Misiri.
U Rwanda rwaje muri iyi mikino rubizi ko kugira ngo rujye mu gikombe cy’isi ari uko rwashobora gutsinda ikipe imwe muri izi zanahabwaga amahirwe kuko amakipe abiri yonyine ari yo azahagararira umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Brasil.

Nyuma yo gutsinda Libiya ku munsi wa mbere w’irushanwa, ikipe y’umutoza Bitok yatsinzwe na Tuniziya ama seti 3-0 (18-25, 21-25 na 14-25) ndetse inatsindwa na Misiri kuri iki cyumweru ama seti 3-0 (16-25, 18-25, 17-25).
Ikipe ya Tuniziya kandi yashoboye gutsinda indi mikino ibiri yakinnye na Algeria na Marooc mu gihe na Misiri yatsinze imikino yayo yindi ibiri yahuriyemo na Algeria na Libya.

Amahirwe make u Rwanda rusigaranye ni uko byibura imwe muri izi kipe yatsindwa umukino umwe zifitanye na Libya (Tuniziya) na Marooc (Misiri) maze u Rwanda rugatsinda imikino yombi rusigaje ya Algeria na Marooc.
Kuri uyu wa mbere nta mikino iri bukinwe muri iri rushanwa aho ingimbi z’u Rwanda zizasubira mu kibuga ku wa kabiri tariki 11/10/2014 rwisobanura na Algeria.
Jado Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|