Volleyball:Rayon Sports na Rwanda Revenue zegukanye irushanwa ryo kwibuka
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsinda APR Volleyball Club ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,nyuma yo kuyitsinda Amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Petit Stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Nk’uko byari byagenze mu irushanwa ry’umwaka ushize, ikipe ya Rayon Sports itsinze bwa kabiri ku mukino wa nyuma ikipe ya APR VC amaseti atatu kuri abiri maze yisubiza igikombe cyo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera muri 1/2 ikipe ya INATEK bahanganye muri shampiona y’uyu mwaka,aho yari yayitsinze amaseti 3-1
Ikipe ya APR VC nayo yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nemo Stars ya Uganda bigoranye Amaseti 3-2.

Ku mukino wa nyuma waje guhuza APR Vc na Rayon Sports,APR VC niyo yatwaye seti ya mbere ku manota 25-18, iya 2 y’umukino yaje gutwarwa na Rayon Sports itsinze nayo 25-18.
Iseti ya gatatu y’umukino yaje gutwarwa na APR VC itsinze i 25-16 maze Rayon Sports ihita itwara iya kane itsinze 25-16 ,maze amakipe yombi aba anganije amaseti 2-2..

Iseti ya gatanu ikinirwa ku manota 15 niyo yaje gusoza umukino,aho Rayon Sports yayitsinze ku manota 15-9
Mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority yaje gutwara iki gikombe itsinze Nairobi Water amaseti 3-0 (25-23, 25-22, 25-20),iza guihta ihabwa igihembo cy’ibihumbi 500 kimwe n’ikipe ya Rayon Sports mu bagabo
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KARE KOSE TWARI HEHE KOKO?EREGA UBWO MWARI MWARIGEZE SYORIIIIII. TURAJE TUBAHOBAGIZE NO MURI FOOT SHA!MAZE MUREBE AHO GASENYI TUBERA AGASENYI!!!!!