Volleyball: Igikuba cyacitse... APR VC yasezerewe itageze muri Playoffs

Ikipe ya APR Volleyball club imaze kuba ubukombe muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, nti yabashije kujyera mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yo gusoza ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa shampiyona isanzwe.

APR VC ntabwo izagaragara mu mikino ya kamarampaka yuyu mwaka
APR VC ntabwo izagaragara mu mikino ya kamarampaka yuyu mwaka

Iyi kipe y’ingabo ndetse ibitse ibikombe 2 bya shampiyona biheruka, igikuba cyaracitse mu mpera z’icyumweru dusoje kubera kwisanga itari mu makipe ane azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs) bwa mbere mu mateka yiyi kipe nyuma yo guhindurwa uburyo (Format) shampiyona yakinwagamo.

Abakunzi b’iyi kipe nubu ntibariyumvisha ukuntu ikipe yabo ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka ndetse ubu iri ku mwanya kane muri Afurika itazakina imikino ya nyuma ya shampiyona (playoffs) ikinwa n’amakipe ane meza muri shampiyona.

APR VC yisanze ite inyuma y’amakipe ane ya mbere?

Nkuko bigenwa n’imiterere ndetse n’amategeko agenga shampiyona yuyu mukino, nyuma ya shampiyona isanzwe (regular season), hafatwa amakipe ane yabaye aya mbere bityo agahurira mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ari nayo igena uwegukana igikombe cya shampiyona.

APR VC ntabwo yisanze muri ayo makipe ane kuko yasoreje ku mwanya wa gatanu muri shampiyona bityo yisanga umwaka wayo urangiye muri Gashyantare aho izategereza mu kwakira 2026 muri shampiyona yundi mwaka nubwo aho hagati yemerewe kuba yakina imikino ifunguye ndetse ikaba izanitabira imikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri Afurika (CAVB Champions League).

Ku rutonde rwa shampiyona isanzwe, APR VC yisanze ifite amanota 33 inganya n’andi makipe 2 ariyo REG VC ndetse na POLICE VC. Nubwo ariko APR VC yanganyaga amanota nizi kipe, ntabwo byatumye ikomeza kuko yasezerewe kubera ikinyuranyo n’imikino yatsinze (Wins) ndetse n’amaseti yatsinze nayo yatsinzwe (Sets Ratio).

Niki cyateye umusaruro mubi kuri APR VC kujyeza aho itazakina imikino ya kamarampaka?

Ikipe ya APR VC ni imwe mu makipe meza muri aka karere ndetse no muri Afurika nzima kuko ubu iri ku mwanya wa kane mu makipe meza muri Afurika umwanya yagiyeho umwaka ushize mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo irushanwa ryabereye muri Libya.

Ubwo uyu mwaka watangiranga, APR VC yatangiranye imbaraga n’igitinyiro nk’ikipe yari ibitse igikombe cya shampiyona ndetse iri no mu makipe ane ya mbere muri Afurika nkuko twabigarutseho haruguru. Nubwo ariko yatangiye neza, yewe ikanasoza imikino ibanza iri imbere, ubushobozi bwayo bwakomeje kuyonga no kuyoyoka nyuma yuko yari itangiye kubura bamwe mu bakinnyi bayo yagenderagaho.

Usibye Dennis Ireke ukomoka mu gihugu cya Kenya wari waranabaye umukinnyi mwiza mu Rwanda umwaka ushize utarabashije kuguma muri APR, APR VC yaje kongera kugira ibyago itakaza undi mukinnyi wayifashaga cyane witwa Hakeem Mukaira waje kugira ikibazo cy’uburwayi nubu akaba atarakira.

Dennis Ireke (witegura gu kubita umupira) ntabwo arabona umusimbura
Dennis Ireke (witegura gu kubita umupira) ntabwo arabona umusimbura

None se abakinnyi basigaye ni babi?

Nubwo kwemeza ko abasigaye atari babi kandi baratsinzwe bigoranye, ariko si babi habe na gato ugereranyije nabo bari bahanganye ndetse nibyo bibazo twavuze haruguru bagize kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ubwo umukinnyi Dennis Ireke yagendaga, ikipe ya APR VC yagiye ku isoko maze izana Yves Mutabazi wari umaze umwaka wose adakina kubera ibibazo by’uburwayi ndetse byumvikane ko umusaruro utajyaga kuba mwiza nkuko yari asanzwe ndetse ugereranyije nuwo yari aje gusimbura nubwo ariko shampiyona irangiye ariwe nkingi ya mwamba.

Yves Mutabazi nubwo yaje aje kuziba icyuho cya Dennis Ireke, ntabwo yorohewe kuko ubwo Hakeem yari amaze kurwara, byabaye ngombwa ko Yves Mutabazi ahindurirwa umwanya ajya ajya gutanga umusada ku mwanya wa Hakeem Mukaira birumvikana ko wenda ashobora kuba atatanze ijana ku ijana yibyo Hakeem yatanganga ndetse ubwo bivuze ko aho yari avuye naho hasigayemo icyuho.

Kubura bamwe mu bakinnyi bayo biri mu byayikozeho
Kubura bamwe mu bakinnyi bayo biri mu byayikozeho

APR VC yarizize?

Urebye uburyo andi makipe bari bahanganye yiyubatse akanasimbuza abari bamaze kuyavamo, wavuga ko APR VC yizize rwose. Nubwo ari umushinga mwiza ariko udatanga umusaruro ako kanya, ikipe ya APR VC usanga yiganjemo abakinnyi bakiri bato bavuye mu ma mashuri yisumbuye kongeraho kuba batarasimbuje abakinnyi bagiye, ibi nabyo ni zimwe mu mpamvu wavugaga ko batari biteguye ndetse neza.

Dennis niwe wabaye umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize w'imikino
Dennis niwe wabaye umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize w’imikino

Imikino ya kamarampaka (Playoffs) yuyu mwaka mu cyiciro cy’abagabo izakinwa n’amakipe ya Gisagara, Kepler, REG vc ndetse na Police vc

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka