Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye imikino y’akarere ka gatanu atsinda

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu (CAVB Zone V Club championship) yatangiye atsinda yose.
Mu mikino y’umunsi wa mbere yakinwe kuri uyu wa kane, amakipe yose ahagarariye u Rwanda yari mu kibuga aho yose yabonye intsinzi yaba mu bagabo ndetse n’abagore.
Umukino wabimburiye indi, ni uwahuje ikipe ya APR VC y’abagore ndetse n’ikipe ya Vision Volleyball club yo muri Uganda, uyu mukino utagoye cyane abakobwa ba APR VC, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yawegukanye n’intsinzi y’amaseti. 3-0.

Hakurikiyeho imikino y’abagabo harimo uwahuje ikipe ya APR VC ndetse n’ikipe ya Cobra VC yo muri Sudan y’Epfo aho uyu mukino APR yawutsinze n’amaseti 3-0. REG VC ni yo yakurikiyeho icakirana n’ikipe yo muri uganda ya UCU maze REG VC itsinda UCU amaseti 3-0.

Umukino wari witezwe na baenshi, ni uwahuje, ikipe ya POLICE VC yo mu Rwanda n’ikipe ya Nemo Stars yo muri Uganda iri mu makipe akomeye muri Uganda, gusa ikipe ya POLICE VC yegukanye uyu mukino bitayigoye ku maseti 3-0.

Uyu munsi imikino irakomeza aho ku makipe y’u Rwanda, ikipe ya POLICE VC ikina na Jeshi Stars yo muri Tanzania naho APR VC ikine na KAVC yo muri Uganda.
Amakipe ya REG VC na APR y’abagabo akaba afite ikiruhuko uyu munsi.
Iyi mikino irimo kubera ku bibuga bya Lugogo Arena ndetse na Old Kampala ho mu mujyi wa Kampala.

Ohereza igitekerezo
|