Volleyball: Abaterengeje imyaka 17 bagiye gutangira kwitegura imikino y’akarere ka Gatanu

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha, yitegura irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka Gatanu, rizabera mu Rwanda muri Mutarama umwaka utaha.

Ikipe y’ingimbi izatozwa na Jean Marie Nsengiyumva uzwi cyane mu ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) izakorera imyitozo muri Groupe Scolaire de Butare (GSOB), ikazaza i Kigali mu kwezi kwa 01/2012, muri iryo rushanwa rigamije gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Iri rushanwa kandi rizanitabirwa n’amakipe y’abangavu batarengeje imyaka 17, aho u Rwanda ruzaba rufitemo ikipe izatozwa n’umunya-Kenya Paul Ibrahim Bitok. Ariko kugeza ubu ntabwo gahunda ye y’imyitozo n’urutonde rw’abakinnyi azakoresha birashyirwa ahagaragara.

Abakinnyi 19 b’ingimbi bashyizwe ahagaragara n’umutoza Jean Marie Nsengiyumva bagomba kwitabira imyitozo ni:Guide Nshimiyimana, Jean Claude Ndacyayisenga, Sylvestre Ndayisaba, Fabrice Rugina, Dieudonné Hategekimana, Hardi Rurangirwa, Jean Bosco Hishamunda, Theogene Nkotanyi, Protogene Habumugisha, Jean Luc Rutayisire, Olivier Karangwa, Samuel Niyogisubizo, Patrick Ruzindana, Rene Claude Kigesa, Jean Paul Sobomana, Oreste Muhirwa, Gedeon Mutabazi, Isaac Iradukunda na Paul Hakizayezu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka