Shampiyona ya Volleyball igiye gutangira
Ku wa gatandatu tariki ya 21/02/2015, Shampiyona y’umukino w’Intoki wa Volleyball iraza gutangira mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Amakipe agera ku munani niyo aza kuba atangira Shampiyona mu bagabo ndetse no mu bagore, imikino iteganijwe ku munsi wa mbere yose izaba ku isaha ya Saa ine.
Iyi Shampiyona itangiranye impinduka nyinshi aho amakipe amwe yagiye atakaza abakinnyi andi nayo ariko yiyubaka. Ikipe y’APR yagaruye Yakana Lawrence avuye mu ikipe ya Palandoken Belediye yo muri Turukiya, mu gihe ikipe ya Rayon Sports VC nayo yasinyishije umukinnyi Mutoni Adolphe wavuye muri INATEK, aho yabisikanye na NTAGENGWA Olivier.
Shampiyona y’umwaka ushize wa 2014 yari yarangiye igikombe cyegukanwe n’ikipe y’APR VC mu bagabo naho mu bagore cyegukanwa na Rwanda Revenue Authority.

Uko imikino iteganyijwe:
Mu bagabo
Ku wa gatandatu
APR-Umubano Blue Tigers
Rayon- Kirehe
KVC-Lycée de Nyanza
INATEK- Rusumo High School

Ku cyumweru
APR- Rusumo High School
Rayon- Lycée de Nyanza
INATEK- Kirehe
KVC-UBT

Mu bagore
Ku wa gatandatu
RRA-Inyemeramihigo
APR-St Joseph
St Aloys-IPRC Kigali
Ruhango- Lycée de Nyanza

Ku cyumweru
RRA- Lycée de Nyanza
APR-IPRC
Ruhango-St Joseph
GS St Aloys-Inyemeramihigo
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|