Ruhango: Ikipe ya Handball y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye kurwanya isuri
Abana baterengeje imyika 15 bitegura kujya mu ikipe y’igihugu ya Handball bafashe icyemezo cy’uko batagomba guheranwa n’imikmino gusa, ahubwo bakanagira uruhare muri gahunda za Leta zigamije kuzamura iterambere ry’abaturage.
Icyi cyemezo aba bakinnyi bakiri bato bagifashe nyuma yo kumara iminsi itatu bari mu mwiherero mu kigo cy’ishuri ry’isumbuye rya Ecole Secondaire de Kigoma “ESK” mu karere ka Ruhango.

Bafashe ikemezo cyo kurwanya isuri hafi y’aho bakoreraga imyitozo kugirango bereke abaturage ko intego zabo atari ugukina gusa, ahubwo ko bafite n’izindi nego zirimo iterambere ry’igihugu; nku’uko bitangazwa na perezida wa federation ya volleyball mu Rwanda, Utabarutse Theogene.
Murigande Jean Pierre ni umwe mu bana bitabiriye icyi gikorwa, yavuze ko akunda umukino wa Handball kuko umuhuza n’abagenzi be bakarushaho kungurana ibitekerezo, ariko ngo iyi agaragaye mu bikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere abaturage ngo yumva arushijeho kwishima.

Bamwe mu baturage batuye hafi yahakozwe iki gikorwa cyo kurwanya isuri, bavuze ko batanejejwe gusa n’igikorwa aba bana bakoze, ahubwo ngo banejejwe cyane n’urukundo baberetse.
Abana bari mu mwiherero mu karere ka Ruhango, nyuma y’uko habayeho ijonjora ryakozwe mu gihugu hose hashakisha abana bafite ubushake kandi banazi gukina umukono wa Handball.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|