Maroc yihereranye u Rwanda mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Afrika
Ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Afrika mu mukino w’intoki wa Volleyball kiri kubera muri Egypt,ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntiyabashije kwivana imbere ya Maroc,aho yayitsinze amaseti atatu ku busa
Mu mukino watangiye u Rwanda ruri kwitwara neza, dore ko umukino ugitangira abasore b’u Rwanda babanje kugera aho bayobora ku bitego 8-2 bya Maroc,gusa byaje guhinduka ubwo ikipe ya Maroc yasabaga akaruhuko gato maze Maroc iza kongera kuyobora,maze iseti ya mbere irangira ari 25-23.

Iseti ya kabiri ikipe ya Maroc yaje kurusha cyane u Rwanda, ari nako yaje kunyagira u Rwanda ku manota 25-13.
Iseti ya 3 ari nayo ya nyuma y’umukino yaje kurangira nanone Maroc yongeye gutsinda u Rwanda ku manora 25-17.

Mbere y’uko uyu mukino uba,umutoza Paul Bitok yari afite icyizere ko ashobora gutsinda uyu mukino gusa akemeza ko ari umukino ugoye kuko amakipe yombi ari ubwa mbere yari agiye guhura,ndetse akanavuga ko kuwutakaza byaba ari ikibazo kuko bafite indi mikino ikomeye imbere.

U Rwanda muri aya marushanwa ruri mu itsinda rya kabiri ririmo Tunisia,Maroc,Ibirwa bya Maurice ndetse na Cameroon, aho muri iryo tsinda kandi ikipe ya Cameroun yaje gutsinda Ibirwa bya Maurice amaseti 3-0 (25-21, 25-19, 25-18). Umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda n’ibirwa bya Maurice kuri uyu wa kane ku i Saa kumi z’umugoroba.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bavandimwe iyo match nayirebeye gusa abasore bu Rwanda birangayeho set 1 but niba shiraho umwete baragireho