Imikino yo kwibuka muri Volleyball izitabirwa n’amakipe yo mu bihugu icyenda
Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazije Jenoside yakorewe Abatutsi, rizatangira tariki 7/6/2014, rizitabirwa n’amakipe menshi aturutse mu bihugu icyenda bya Afurika.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Gustave Nkurunziza, avuga ko uyu mwaka batumiye amakipe yo mu bihugu umunani akaziyongera ku yo mu Rwanda.
Uretse u Rwanda rutegura rukanakira iyi mikino ruzanahagararirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo ndetse n’iy’abagore, FRVB yemerewe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Uganda amakipe 10 ataramenyekana amazina yayo.
Kenya yemera kohereza amakipe abiri, u Burundi bwemeye kohereza amakipe atatu, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemera amakipe abiri, Congo Brazzaville ikazohereza ikipe imwe.

Umuyobozi wa FRVB kandi avuga ko bamaze no kwandikira amashyirahamwe y’umukino wa Volleyball yo mu Misiri, Cameroun na Tuniziya, ndetse ngo yarabemereye ariko ntaratangaza amazina n’umubare w’amakipe bazohereza.
Iyo mikino ngarukamwaka izamara iminsi ibiri, aho tariki 7/6/2014 iyo mikino izatangira hakinwa imikino ya ¼ cy’irangiza ari nabwo iyo mikino izatangizwa ku mugaragaro, naho bucyeye tariki 8/6/2014 hakazakinwa imikino ya ½ cy’irangiza ndetse n’umukino wa nyuma ku mugoroba.
Iyo mikino izabera kuri Stade ntoya i Remera, kuri Club Rafiki, ku Kimisagara, SFB, Caisse Sociale Kacyiru ndetse no kuria Primature.

Umwaka ushize ikipe ya INATEK, izanitabira irushanwa ry’uyu mwaka, niyo yatwaye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, naho mu bagore ikipe ya Kenya Pipeline Authority (KPA) icyegukana itsinze Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-0.
Ubuyobizi bwa FRVB kandi buri mu biganiro n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), kugirango herebwe uko iri rushanwa ryashyirwa ku ngengabihe ya CAVB rikazajya riba buri mwaka ndetse n’amakipe aryitabira akiyongera, hakanatangwa ibihembo.
Bitewe n’uko kugeza ubu urutonde rw’abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball rugikorwa, Abanyarwanda bose bazi bamwe muri abo bazize Jenoside barasabwa kujyana amazina n’amafoto ku biro bya FRVB kugirango bashyirwe ku rutonde mbere y’uko irushanwa ritangira.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|