GSO Butare yateguye irushwanwa ryo kwibuka Kayumba Emmanuel
Urwunge rw’amashuri rya Butare (GSO Butare) rwateguye irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Kayumba Emmanuel. Iryo rushanwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Padiri Kayumba wari uzwi cyane mu gukunda imikino no kuzamura abana cyane cyane mu mukino wa Volleyball yitabye Imana tariki 10/02/2009.
Mu rwego rwo kuzirikana ibyiza yagejeje ku mikino, ku nshuro ya kabiri ubuyobozi bwa GSO Butare, bufatanyije n’abahoze ari abakinnyi ba Volleyball barezwe na Kayumba, bateguye irushwanwa rya Volkeyball ryo kumwibuka rizaba tariki 11-12/02/2012
i Huye ku cyicaro cy’iryo shuri.
Mu kiganiro twagiranye na Padiri Celestin Rwirangira, uyobora GSO Butare ubu, yadutangarije ko batumiye amakipe umunani y’abagabo n’ane y’abagore hakaziyongeraho ikipe izaba igizwe n’abahoze bakina Volleyball barezwe na Kayumba.
Mu bagabo hatumiwe APR, KVC, NUR, INATEK, Kristu Mwami, GS Saint Joseph y’i Kabgayi na Petit Seminaire ya Karubanda naho mu bagore amakipe yatumirwa GS Ruhango, NUR, Saint Aloys na GS saint Joseph y’i Kabgayi.
Mu rwego rwo guhesha agaciro iri rushanwa, Padiri Rwirangira yadutangarije ko basabye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ko iri rushanywa ryashyirwa muri gahunda rikajya rikinwa atari mu rwego rwo kwibuka gusa, ahubwo ari no mu rwgo rwo gutegura shampiyona iba igiye gutangira (preseason).
Iri rushanwa ryo kwibuka rizajya riba muri mwaka, ndetse ngo umwaka utaha bazatangira gutumira n’amakipe yo hanze y’u Rwanda kugirango rigire ingufu.
Iri rushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Bwa mbere rigitangira igikombe cyegukanywe na kaminuza y’u Rwanda.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
padiri yari papa w’ imikino mu rwanda. akaba yariganye na mere wanjye kuri ep rwimitereri ho muri murambi. bakaba baravukiye rimwe