APR yihimuye kuri Rayon Sports muri Shampiona
Mu mukino utari witabiriwe cyane nk’uko byari bimaze iminsi bigenda,APR yatsinze Rayon Sports amaseti 3-0 muri Shampiona ya Volleyball mu mukino wabereye Petit Stade Amahoro
Ikipe ya APR yari imaze iminsi itsindwa na Rayon Sports muri shampiona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball,yaje kuyigaranzura maze iyitsinda amaseti atatu ku busa mu mukino usa nk’uwayoroheye.




APR yari ifite bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira Rayon Sports umwaka ushize barimo Irakarama Guillaume na Dada Claude Karera,yaje gutsinda iseti ya mbere ku bitego 25 kuri 16,iza kuyitsinda n’iya kabiri kuri 25-17,ndetse n’iya gatatu APR itsinda 25-17.



Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu,Kirehe yatsinze Umubano Blue Tigers amaseti 3-0 (25-11,25-18,25-22), Lycee de Nyanza itsindwa na IPRC South amaseti 3-0
(15-25, 25-27,21-25).
Ohereza igitekerezo
|