Yankurije na Hakizimana bakiriwe mu bakinnye imikino Olempike
Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse n’abagikina, wari ugamije ahanini ubukangurambaga no gusobanurirwa byinshi ku mikino Olempike yo mu bukoje (winter Olympic games) ndetse banakira abakinnyi (Olympians) bashya.
Yankurije Martha na Hakizimana John ni bamwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri bakiriwe nk’abakinnye imikino ya Olympic games (olympians), aho bombi bitabiriye bwa mbere iyabereye i Tokyo mu Buyapani umwaka ushize.
N’ubwo bakiriwe muri uyu mwiherero w’umunsi umwe, ariko intego nyamukuru yari ubukangurambaga ku mikino Olempike yo mubukoje, ikiganiro bagejejweho na Mukundiyukuri Jean De Dieu, umuyobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), ushinzwe ibikorwa aho yabasobanuriye byinshi cyane kuri uyu mukino benshi batarakina, ndetse bataranabona bitewe n’imiterere y’umugabane wa Afurika, kuko yo ikinwa mu gihe cy’ubukonje ku rubura.
Nk’uko bisobanurwa na Perezida w’abakinnye imikino Olempike, Sharangabo Alexis, avuga ko ari porogarame yasabwe ko yahugurwa ku ba Olympians bose ku rwego rw’isi, nk’uko byasabwe na WOA ( World Olympians Association).
Ati “Igikorwa cy’uyu munsi cyari nk’ubukangurambaga ku mikino Olempike yo mu bukonje (Winter Olympic Games). Cyari igitekerezo cy’abatuyobora ku rwego rw’isi, aho hakozwe inyigo muri ya mikino ya winter Olympic games yabereye Beijing mu Bushinwa muri Gashyantare uyu mwaka. Nyuma nibwo badusabye gutanga inyigo yacu tujya no kuyisobanura, u Rwanda n’ibindi bihugu 16 biba aribyo byemererwa gukora ubukangurambaga kuri iyo mikino. Impamvu akaba ari uko iyi mikino muri Afurika itazwi cyane bitewe n’uko itajya ihakinirwa bijyanye n’imiterere y’umugabane wacu nta bukonje bujya buhaba, ngira ngo mwabonye ko n’aba Olympians ko bamwe batawuzi.”
Ni umwiherero witabiriwe n’abakinnye imikino ya Olympic batandukanye barimo nka Mparabanyi Faustin, wakinnye iya 1992 asiganwa ku igare, imikino yabereye mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Barcelona, Nyirabarame Epiphanie wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru muri Marathon, yitabiriye bwa mbere imikino ya Olympic Games muri 2004 i Athens mu Bugereki.
Yongeye gusohoka nanone muri 2008 i Beijing mu Bushinwa hamwe n’abandi batandukanye, bose babashije kwitabira imikino ya Olympic Games bitwa Olympians.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abasaga gato 37 bamaze kwitabira imikino ya Olympike, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Komite Olempike y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|