Siporo rusange izagere no mu midugudu- Minisitiri Uwacu
Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko siporo rusange ikwiye kugera no ku rwego rw’imidugudu.
Yabivuze nyuma ya siporo rusange yagiranye n’abanye Huye kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018.
Iyi siporo yitabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka.
Yitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, ndetse na Dr. Papias Malimba, umuyobozi wungirije muri kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere.
Minisitiri Uwacu, yagize ati "Siporo ya bose yatangiriye i Kigali twibwira ko ari bo babishoboye, ariko aho maze iminsi ngenda hanyeretse ko n’ahandi ari uko. Yitabiriwe cyane, ariko no ku mudugudu ntihazagire usigara."
Yakomeje avuga ko muri gahunda y’imyaka 7 ya Perezida w’u Rwanda harimo kubaka umunyarwanda ufite ubuzima buzima kandi ushoboye. Siporo rero ngo ni imwe mu nzira yo gutuma bigerwaho.
Minisitiri Julienne kandi yashimiye abanye huye ko bitabiriye Siporo ari benshi, anavuga ko bashobora kuba bafite rukuruzi yakuruye abayobozi bakuru benshi muri siporo.
Yagize ati "Ni ubwa mbere abaminisitiri batatu bahuriye muri siporo ya bose."
Uretse siporo yaranzwe no kwiruka ku birometero bigera muri bitanu, ndetse n’imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’iminota 30, habaye n’igikorwa cyo gupima umuvuduko w’amaraso na diyabete ku babishaka.
Abaturage bo muri aka Karere baganira na Kigali Today, bose bahurije mu gushimira abayobozi baje kwifatanya na bo muri siporo ari benshi, banabizeza ko bazakomeza kwitabira iyi siporo ndetse no kuyikangurira bagenzi babo, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza n’imbaraga zo gukorera igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|