Nyirarukundo Salome yanditse amateka anegukana isiganwa muri CANADA
Mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye i Montréal muri CANADA, Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yegukanye umwanya wa mbere
Ni isiganwa ryabaye kuri iki cyumweru rihuza abantu baturutse mu bihugu 61 birimo n’u Rwanda, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya 28.

Mu bagabo, Umunya-Kenya Ezekial Mutai w’imyaka 25 niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 11 n’amasegonda atanu, uwa kabiri aba Wycliffe Biwott nawe ukomoka muri Kenya, naho ku mwanya wa gatatu haza Uwajeneza Jean Marie Vianney wakoresheje 2h18’10".

Mu bagore, uwa mbere yabaye Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wakoresheje amasaha 2, iminota 28 n’amasegonda abiri, aba aciye agahigo ko kuba ari we ukoresheje ibihe bito mu mateka y’iri siganwa, ndetse anahembwa ibihumbi 11 by’amadollars (9,691,258 RWF)
Ohereza igitekerezo
|