Ni ngombwa gukora siporo tukiteza imbere dufite ubuzima buzira umuze – Mayor Kayisime

Abatuye mu Karere ka Nyarugenge bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 bibukijwe ko siporo ari ingenzi mu kwirinda indwara zitandura.

Mayor Kayisime Nzaramba (hagati) na bamwe mu bakuze bitabiriye siporo rusange
Mayor Kayisime Nzaramba (hagati) na bamwe mu bakuze bitabiriye siporo rusange

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yabwiye abaturage ko bakwiriye kugira ubuzima buzira umuze kugira ngo iterambere bazarigereho ari bazima.

Guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri iki cyumweru, bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge bahuriye ku Kimisagara bakora siporo, mu rwego rwo kwirinda ko umubiri wabo warwaragurika.

Ni siporo yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abagabo, abagore, urubyiruko, ndetse n’abana na bo ntibasigaye.

Mukamazimpaka Charlotte w’imyaka 79 wari witabiriye iyi siporo avuga ko ari ingirakamaro kuri we.

Ati “Njyewe ubundi nkunda siporo kuko ahanini imfasha kutarwaragurika. Reba uko ngana uku, nta kibazo cy’indwara nkunze kugira kuko abandi tungana bakunze kurwaragurika”.

Umuhoza Claudia w’imyaka 20 y’amavuko na we wari muri iyi siporo, yavuze ko yishimiye uburyo bahuriye hamwe ari benshi bakayikorana.

Ati “Byamfashije kurambura imitsi nyuma y’igihe kirekire ntakora siporo, kuko urebye ubundi najyaga mbura aho nyikorera. Uku guhurira hamwe gutya byamfashije cyane.”

Nyuma yo gukora siporo, abari bayitabiriye babyifuzaga, bisuzumishije ku buntu kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Harebwaga niba umuntu atarwaye zimwe mu ndwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diyabete biterwa ahanini no kudakora siporo.

Mudaheranwa Leonard w’imyaka 50 y’amavuko, nyuma yo gukora siporo akanisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze, yasobanuye zimwe mu nama bamugiriye azajya akurikiza.

Ati “Bampimye basanga umuvuduko w’amaraso urengaho gato ku gipimo giteganyijwe, ariko bangiriye inama yo gukora siporo no kugabanya bimwe mu byo naryaga, bizamfasha”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge avuga ko iterambere rikwiye kubanzirizwa n'ubuzima bwiza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko iterambere rikwiye kubanzirizwa n’ubuzima bwiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge busaba ko abaturage bo muri ako karere bajya bagerageza bagakora siporo kuko ngo ntawakwifuza gutera imbere adafite ubuzima bwiza.

Ni byo Kayisime Nzaramba uyobora Akarere ka Nyarugenge yasobanuye ati “Igihugu gikeneye abantu bazima, ni ngombwa rero ko n’abaturage ba Nyarugenge baba bazima. Umuntu akwiriye gukora siporo tukiteza imbere dufite ubuzima buzira umuze”.

Abaturage basabwe kandi kugira siporo nk’umuco kuko bizarinda ubuzima bwabo.

Nyuma ya siporo, bagejejweho impanuro zibanze ku byiza bya siporo
Nyuma ya siporo, bagejejweho impanuro zibanze ku byiza bya siporo

Nk’uko isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, biteganyijwe ko iyi siporo rusange mu Karere ka Nyarugenge na ho izajya ikorwa kabiri mu kwezi.

Siporo rusange yari isanzwe ikorerwa hamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali. Icyakora guhera kuri iyi nshuro yatangiye gukorwa ku buryo bwagutse, ikorerwa hirya no hino mu turere mu tugize umujyi wa Kigali.

Mu Karere ka Kicukiro yabereye ku kibuga cya IPRC no mu nkengero zaho, mu Karere ka Nyarugenge ibera ku Kimisagara no mu nkengero, mu Karere ka Gasabo ibera ku Gisozi muri ULK no mu mihanda iri hafi aho, ndetse n’i Gikondo ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ahahuriye abahagurukiye mu Mujyi, mu Kanogo, kuri Sitade Amahoro n’abaturutse mu bice bya Kacyiru na Kimihurura.\

Iyi siporo kandi yitabiriwe n’ingabo z’igihugu ndetse na Polisi.

Abitabiriye siporo babishatse, bipimishije indwara zitandura
Abitabiriye siporo babishatse, bipimishije indwara zitandura
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge (uhagaze ku munzani) na we yisuzumishije indwara zitandura
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge (uhagaze ku munzani) na we yisuzumishije indwara zitandura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sport ifite akamaro cyane.Ituma turambura imitsi,ikarinda indwara nyinshi.Ariko burya abantu bo mu cyaro baturusha gukora sport:Barahinga buri munsi,bazamuka imisozi,etc...Niyo mpamvu usanga ari bake muli bo barwara Hypertension na Diabetes zamaze abantu.Ariko nk’abakristu,ntitugashake ubuzima bwiza gusa.Kubera ko ni hahandi tugeraho tugasaza,niyo twakora sport.Ahubwo tujye dushaka n’Imana,aho guhera mu gushaka ibyisi gusa.Nkuko 1 Yohana 2 imirongo ya 15-17 havuga,abantu bumvira iyo nama Imana izabahemba ubuzima bw’iteka.Ikibazo nuko aribo bake cyane.Usanga abantu nyamwinshi batajya bita ku byerekeye imana.Bakibeshya ko amafaranga,shuguri,sport gusa aribwo buzima.Umuntu wese ushaka kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,ashyira umwete mu gushaka imana,akabifatanya n’indi mirimo.Nibwo buzima nyakuri.

gatera yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka